Yarenze uturere 7 ahunze umugabo we wamutotezaga

Mukashema Jeanne wo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, avuga ko yahungiye i Kirehe umugabo we wamuhohoteraga.

Mukashema w’imyaka 33 ufite abana babiri, ubu acumbitse mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari aho atunzwe no guca inshuro ngo abone uko yatunga abana.

Mukashema arasaba Leta kumufasha kuko abayeho mu buzima butoroshye.
Mukashema arasaba Leta kumufasha kuko abayeho mu buzima butoroshye.

Avuga ko yashakanye na Ntirubabarira Gracien ari nawe yahunze mu 2009, nyuma atangira ingeso zo kujya mu nshoreke ari nako amukubira buri munsi. Avuga ko gake yakubitwaga ari gatatu mu cyumweru ari nako agurisha ibyo umugore yejeje.

Agira ati “Rimwe yarankubise mara mu bitaro amezi atandatu ngarutse mu rugo arongera arabkubita antera umugeri ngira ngo impyiko zamenetse kuko nari nsigaye ndibwa mu kiziba cy’inda.”

Uwo mugore yagezaga ikibazo mu buyobozi bahamarara umugabo ngo ajye kwisobanura agatorokera Uganda.

Avuga ko Ubuyobozi bwasanze uburyo ahohoterwa ari indengakamere bamugira inama yo guhunga kugira ngo adapfa.

Ati “Muri Kamena 2015 nafashe urugendo ntazi iyo ngana,mva i Nyanza ngera Ruhango ngeze i Muhanga mparara ijoro rimwe ndakomeza ku Kamonyi n’i Kigali narakomeje ngera Rwamagana, Kayonza Ngoma ngeze i Kirehe ndacumbika,izo nzira ntazo nari nzi nagendaga mbaza abantu aho ngeze.”

Avuga ko n’umuryango w’umugabo wamutotezaga, kuko ubwo umugabo yabaga yagiye Uganda bakomezaga kumutwara imyaka yabaga yejeje agasigara yicwa n’inzara.

Asaba ubuyobozi kumufasha abana bakabona uburenganzira kuko bimugoye kurera abana be.

Ati “Ubu nkodesha akazu mbamo iyo mbonye aho nsha inshuro ubwo mba mbonye icyo abana bararira, ndasaba Leta ngo indwaneho abana babone uburenganzira bwabo bwo kubaho dore ko njye mbona igisigaye ari ukwipfira.”

Avuga ko aho agereye i Kirehe atangiye kubona agahenge ati “Nashatse mfite ibiro 56 umugabo angeza kuri 40 none bitangiye kugaruka ubu mfite ibiro 52.”

Ubuyobozi bwa Police mu kigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa “Isange one stop center” bukomeje gusuzuma ikibazo cya Mukashema mu rwego rwo kugikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yihangane mwisi nikobigenda gusa so ntakwanga akwita nabi yamwise yamurebye.aho kuba inzugu ariko iziritse waba isega ariko izituye uzabaho kuko itera inzara igatanga naho bahahire gusa Reta nayo imurwaneho.

Hahabarurema yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ariko njye numva nkimara kumenya ko umugabo yitwa Ntirubabarira ntanakwirirwa njyayo. Kuko burya izina niryo muntu. Ashwi da!

kiki yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka