Rulindo: Umukecuru yicishijwe umuhini bamuta mu ishyamba

Umukecuru w’imyaka 90 witwa Nyambuga Belancille mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2016 bamusanze mu ishyamba yapfuye bigaragara ko yakubiswe umuhini.

Nyakwigendera wari atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Gashubi, Umudugudu wa Bubangu, nyuma yo kwicwa bamujugunye mu ishyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Birimabagabo Edouard, avuga ko ku cyumweru abantu banyuze iruhande rw’iryo shyamba bigendera ahagana mu ma saa moya n’igice za mugitondo, bahabona umurambo w’uwo mukecuru.

Uwo nyakwigendera yari atuye muri metero zigera kuri 600 uvuye kuri iryo shyamba yajugunywemo.

Ngo yabaga wenyine mu nzu; ariko bamwe mu bakekwaho kumwica harimo n’umuhungu we, bari mu maboko ya Polisi kuri Stasiyo ya Polisi ya Murambi. Polisi ngo ikomeje kugira ngo hamenyekane neza ababa babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka