Kirehe: Yatemye umugabo we amushinja kumuca inyuma

Uwamahoro Ange wo mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe yatemye mu mutwe umugabo we Niyibizi Samuel mu ijoro ryo kuwa 11 Mutarama 2016 amusanze ku “nshoreke ye”.

Uwamahoro avuga ko ku mugoroba wo ku wa 11 Mutarama 2016 yaje kumenya ko umugabo aryamye ku wo yita nshoreke ye, ngo kwihangana biranga afata umuhoro amusangayo bararwana aramutema.

Avuga ko kubera kujya mu nshoreke umugabo yageze n’aho amwanduza indwara. Ati“ yaramparitse agera aho antera umutezi, akajya yivuza njye arabimpisha mbimenya warandenze,kwa muganga bansaba kuzana n’umugabo mbimubwiye aranga banyandikira transifert baramvura ndakira umugabo asubira muri za nshoreke ndetse umwe barabyarana”.

Akomeza avuga ko yakomeje kwinginga umugabo ngo areke abo bagore umugabo amutera utwatsi.

Ati “Naramwinginze nti ‘mugabo wanjye ko ubona wanteye umutezi nkabyihanganira abo bagore wabaretse ukaza tukubaka urugo ,uri mu biki?’ umugabo antera utwatsi mbibwira ushinzwe umutekano ntibyagira icyo bitanga”.

Niyibizi Samuel urwariye mu Bitaro bya Kirehe yemera ko koko aca umugore we inyuma ariko akavuga ko atabikora cyane.

Ati “Kumuca inyuma byo narabikoze ariko sinigeze njya mu bagore benshi. Niba hari n’uwo najyagayo sinabikoraga inshuro nyinshi twarabyaranye ndabigabanya”.

Niyibizi akomeza atanga icyifuzo ko umugore afungwa ndetse bakanatandukana. Ati “Akwiye gufungwa kuko niba narakoze amakosa ntiyagombaga kuntema.
Yankubise imihoro itatu mu mutwe ngira ngo birarangiye, ndifuza ko twatandukana. None se umuntu ugerageza kuntema ubwo dusubiranye sinasinzira akabyongera cyangwa tugashwana tukaba twakwicana?”

Uwamahoro avuga ko nubwo yatemye umugabo yabitewe n’akababaro yamuteye ariko na we akifuza gatanya.

Ati “Uyu mugabo naramwihanganiye ariko nakoze ikosa ryo kumutema, gusa mubonye namusaba imbabazi ariko nkasaba ko bampa ubutane aho kugira ngo nkomeze gushwana na we kuko kuva twabana ntiyigeze ampa amahoro”.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko kimwe mu bitera amakimbirane mu miryango ari ubuharike, ubuyobozi bukaba bufite gahunda yo kumanuka mu tugari bakigisha abaturage uko bakwiye kwirinda amakimbirane.

Mu gihe Niyibizi arwariye mu Bitaro bya Kirehe, Uwamahoro afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka