Umumotari yipfushije bashaka kubigereka ku mupolisi
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2015, umumotari yipfushije ubwo yinjiraga ahatemewe mu Mujyi wa Kigali, bajya kumuhagarika agatemba ndetse bihuruza bagenzi baje kumutabara.
Ahagana saa tanu z’amanywa, umumotari witwa Twagirayezu Valens ngo yagiye gufata umugenzi ahatemerewe kunyurwa n’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, uhereye kuri Centenary House, “Umupolisi ashatse kumuhagarika ariruka arenga inkengero z’umuhanda, aratemba, aripfusha”.

CP George Rumanzi, uyobora ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano mu muhanda, ni we wasobanuriye itangazamakuru iby’uyu mu motari na bagenzi be bahuruye “bashinja Polisi guhutaza mugenzi wabo”, ndetse bigatuma bakora ikimeze nk’imyigaragambyo.
Commissioner of Police (CP) Rumanzi yagize ati ”Ngira ngo muramubona ko nta gikomere na kimwe afite; tuvuye mu nama n’abayobozi b’abamotari twongera kubabwira ko iyi myitwarire itemewe”.
Yakomeje agira ati “Amakosa abiri ni uko habayeho kwanga kubahiriza amabwiriza y’umupolisi, ariko hakaba hanabayeho gutambamira inzego z’umutekano, kuko abamotari babaye benshi bafunga umuhanda, bavuza akavugirizo mu muhanda”.
CP Rumanzi yonegeyeho ko Polisi ikirimo gukora iperereza rizanafata abandi bamotari barimo uwagiye avuza amahoni inyuma y’imodoka yari ijyanye uwipfushije, ndetse n’abateje akavuyo mu mujyi “bahuruje abantu bakanahagarika urujya n’uruza mu mihanda”.

Kwisobanura byagoye Ntaganzwa Celestin uyoboye impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, aho yagize ati ”Uruhare runini narushyira ku mumotari, ariko urundi ruhare ni urwa shitani”.
Uyu mumotari witwa Twagirayezu Valens, na we arahamya ko umupolisi atamukomerekeje, kandi akemera amakosa yo kwinjira mu muhanda utemewe kunyurwamo n’ibinyabiziga, aho ngo yatwawe no gushaka abakiriya akica amategeko.
Polisi y’Igihugu ivuga ko abayobozi b’amashyirahamwe y’abamotari bari mu mahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ahanini ngo biturutse ku myitwarire itari myiza y’abagize ayo mashyirahamwe.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abamotari bajye bemera amakosa basabe imbabazi nabaporisi mujye muzitanga
imihanda yose bazayikire nkuriya uva SERENA ugaca SORAS na BCR kuko ifite aho motos zinyura.
Emmanuel Turikumwe MUGE MUVUGA IBYO MUZI MWAHAGAZEHO AHO NTA BUNYAMWUGA BURIMO NGO UMU MOTAR YIPFUSHIJE? MWIGEZE MUHAGERA BIKIBA NGO MUBAZE ABABYIBONEYE NAMASO? NDABAGAYE CYANE
Umumotard nasabe imba bazi kwipfisha yabitewe nubwoba.