Eden Business Center yahiye zimwe mu nkoko zirapfa
Mu gihe mu cyumweru gishize humvikanye ubushyamirane hagati y’ikigo Eden Business Center n’abafatanyabikorwa bacyo borora inkware, kuri uyu wa 11 Mutarama 2016 cyibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Bamwe mu bakozi bakeka ko inkongi yatewe n’amashanyarazi; ariko umuyobozi w’ikigo Dr. Rekeraho Emmanuel akavuga hari umuntu washakaga kubateza igihombo wahatwitse.

Inkongi y’umuriro yatangiye mu masaa kumi z’igitondo cyo ku wa 11 Mutarama 2016, ku gice cyororerwamo inkoko n’ikigo Eden Business Center giherereye mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda.
Hahiye inkoko nyinshi, Umuyobozi w’Ikigo avuga ko zifite agaciro gasaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakozi barara hafi y’inkoko bavuga ko umuriro waturutse mu nzu yo hasi (cave) ahabikwa ibiryo by’inkoko n’ipamba.

Umwe muri bo wari uryamye hafi y’umuryango, ati “Nagiye kubona mbona mugenzi wanjye arambyukije kuko njye nari ndwaye, mbona imyotsi myinshi yaturukaga hasi muri kave, ariko mbere yaho umuriro wari wabanje kugenda”.
Mugenzi we umurara hafi, na we ahamya ko umwotsi waturutse hasi kuko nta wundi muriro wari ucanye muri iki kigo . Ngo n’urugi rw’umuryango rwari rukinze ni bo bakinguye batabaza abandi bakozi. Na we akeka ko ari amashanyarazi yahatwitse kuko yari yabanje kujya agenda akagaruka.
Nubwo aba bakozi bakeka ko inkongi yatewe n’amashanyarazi, Umuyobozi wa Eden Business Center, Dr. Rekeraho Emmanuel, abihakana avuga ko umuriro wazanywe n’umuntu waturutse hanze y’ikigo, washakaga kumuteza igihombo kugira ngo azabure uko yishyura aborozi b’inkware agomba gushumbusha inkoko.

Ati “Ku ruhande rwanjye, ni nk’igikorwa umuntu yashatse gukora ngo atwike zino nkoko kuko yumvise ko dufite gahunda yo gusubiza inkoko bariya bantu barimo bagarura inkware”.
Ngo iyi nkongi yabaye nyuma y’uko bari bamaze gupakurura izindi nkoko bavanye mu gihugu cya Uganda. Nta mubare uhamye w’izahiye ariko ngo izo gushumbusha aborozi b’inkware zirahari, kandi ikigo gifite ubwishingizi.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’iminsi itatu, kuri iki kigo haramukiye aborozi b’inkware bashinja ikigo kubateza igihombo cyanga kubagurira amagi nk’uko byari biri mu masezerano (kanda hano wisomere). Mu myanzuro yari yafatiwe iki kibazo harimo kubashumbusha inkoko.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Yo mwihangane pe gusa uwo munt u ashakwe ahanywe
Muraho turabakunda ariko niki kigaragara ashingiraho akomeza kuvuga ko ari umuntu wabikoze. ok ariko nizereko service zijyanye ninkoko ko zihagaze murakoze?
mukuriraneneza icyateye iyonkongi yumuriro dukeneye ayomahugurwa inyamagabe murakoze
Ariko wangu! uri bamuhige bukware kandi arizo yoroye! ubwose yaba ahindutse inkware!
sasa ibintu ni 2:
1.Niba afite assurance niwe witwikiye
2.Niba nta assurance byaba arinkakumwe bavuzeko buriya bikoreshwa namagini biva I kuzimu none bikaba ariyo yahateye!!! nigeze kumvabantu babivugaho ukuntu!
YES! NIBA BARI BAFITE ASSURANCE BISHOBORA KUGIRANA ISANO, POLICE ITANGIRE IPEREREZA UBUNDI "UWO MWOROZI W’INKWARE AHIGWE BUKWARE"
Mwiriwe kubwange ndabona bashishozaneza kuko sinumva ukuntu habahamaze imisi bagiranye ayomakimbirane yokutabagurira amagi nonengo habehahiye nikibazo? murakoze
Nyamara murebe neza intambwe mva bukene itaba intambwe mva kwitikira! Mfite amakenga!!