Nyagatare: Umwe yarakubiswe arapfa undi acibwa ugutwi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama, Ngaruye Jean Baptiste yakubiswe ahita apfa naho Twizerimana Emmanuel acibwa ugutwi

Saa Moya na 45 z’ijoro, Ngaruye Jean Baptiste w’imyaka 30 wari utuye mu Mudugudu wa Gitovu Akagari ka Nyamikamba Umurenge wa Gatunda yakubiswe inkoni, ibipfunsi n’imigere n’abantu 4 ahita yitaba Imana.

Abakekwaho kumuhohotera kugeza ashizemo umwuka ni abagabo 4 bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umubiri wa nyakwigendera ukaba wari mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Twizerimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mimuli we yatemwe n’umuntu usanzwe ari umujura amuca ugutwi akaba akivurirwa ku kigo nderabuzima cya Mimuli.

Ukekwaho kumuca ugutwi akoresheje umuhoro we ntarafatwa kuko n’ubwo abaturage bahuruye batinye kumwegera kubera gutinya gutemwa.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko ibi byaha byavuyemo n’ubwicanyi bitakwitirirwa iminsi mikuru.

Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba avuga ko ari ibyaha byatewe n’ubusinzi atari ibyishimo by’iminsi mikuru.

Asaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga nka Kanyanga n’amashahi kuko akenshi aribyo ntandaro yo gukora ibyaha by’urugomo.

Ati “ Batanyoye ibiyobyabwenge ntabwo bakubita umuntu kugeza apfuye kabone n’ubwo yaba yabakoshereje. Ahubwo bakwiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo.”

Akomeza akangurira abaturage kwirinda kwihanira kuko inzego z’ubuyobozi zihari kandi zibafasha gukemura amakimbirane aba yabaye.
SEBASAZA Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka