Ruhango: Yongeye gutabwa muri yombi akekwaho kwiba moto

Uwayisenga Obed w’imyaka 32 afungiye kuri Station ya Polisi ya Byimana mu Karere ka Ruhango, guhera tariki 06/01/2016, akurikiranyweho kwiba moto.

Uwayisenga yafatiwe i Kavumu mu Karere ka Muhanga, nyuma yo kwambura moto uwitwa Nyamaswa Viateur amuteye urusenda mu maso, ubwo yari ageze ahitwa i Bukomero mu Murenge wa Byimana w’Akarere ka Ruhango.

Uwayisenga Obed ukekwaho kwiba moto nyuma yo kumena urusenda mu maso y'umumotari.
Uwayisenga Obed ukekwaho kwiba moto nyuma yo kumena urusenda mu maso y’umumotari.

Nyiri moto ntiyamenye umutwariye moto uwo ari we kuko yari yamaze kumumena urusenda mu maso, atabasha kubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uumurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avuga ko mu gihe cya saa moya n’igice z’ijoro, ari bwo bamenye aya makuru.

Ku bufatanye bw’abamotari n’inzego z’umutekano, ngo bakurikiranye iyi moto ifite purake RD620 E, bayifatira ahitwa i Kavumu mu Karere ka Muhanga, uwayibye yayirengejeho ibihuru; na we bahita bamuta muri yombi.

Bamwe mu bamotari bakorera mu Murenge wa Byimana, babwiye Kigali Today ko batunguwe no gusanga uwari wibye iyi moto, barigeze kumufata yibye indi moto.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yemereye Kigali Today ko ayo makuru ari yo, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane uburyo Uwayisenga yibyemo iyo moto.

CIP Hakizimana yasabye abamotari kurushaho kwirindira umutekano kandi bakajya bagira amakenga y’abo batwara, cyane cyane mu gihe babatwaye nijoro kandi ahantu hatari nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko mwagiye mwerekana isura y, ingegera ikamenyekana tukajya tumenya uko tuzirinda jye mbona iyo muzihishe bizitera kwirara no gukabya ingeso mbi zazo.

nkunda yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka