“Ikiryabarezi” gikinirwa i Nyagasambu kirateza ibibazo mu ngo

Abarema Isoko rya Nyagasambu baravuga ko urusimbi rukinirwa muri iryo soko bamwe bita “ikiryabareezi” ruteza ibibazo birimo no gusenya ingo.

Buri wa gatatu no ku wagatandatu muri iryo soko riri mu Karere ka Rwamagana haba hari urujya n’uruza rw’abarirema, ariko hakaba n’abakina umukino w’urusimbi bamwe bita “ikiryabareezi”.

Abaturage benshi baba barangariye ahakinirwa "Ikiryabareezi".
Abaturage benshi baba barangariye ahakinirwa "Ikiryabareezi".

Abaturage bawushoramo amafaranga bizezwa ko babona inyungu z’ikirenga, ariko abenshi birangira bahombye nk’uko byagendekeye umuturage twasanze amaze kuwukina kuri uyu wa 6 Mutarama 2016.

Ati “Ndahageze barambwira ngo nshyireho terefoni bampe amafaranga 2000. Ndababaza nti ‘ese muri abatekamutwe?’ na bo bati ‘oya’. Terefoni baba barayitwaye ndababwira nti ‘nimufate amafaranga 2000 noneho mumpe terefoni yanjye’, umwe arangije ati ‘ahubwo no kugukubita nagukubita’.”

Abatuye i Nyagasambu bavuga ko uwo mukino umenyerewe cyane kuko hashize igihe kinini ukinwa. Bamwe bavuga ko inzego z’ubuyobozi zitawufatira ingamba ukurikije igihe gishize ukinirwa muri iryo soko.

Uretse kuba benshi mu bashorwa muri uwo mukino basigara baririra mu myotsi, ingaruka zawo ngo zigera no mu ngo ku buryo bishobora no gutuma urugo rusenyuka.

Hari ubwo umugore cyangwa umugabo ajya mu isoko guhaha yanyura aho bakina uwo mukino akawushoramo amafaranga yari agiye guhahisha, yagera mu rugo ibibazo bikavuka nk’uko Karinijabo Yohani abivuga.

Ati “Uha umugore amafaranga ngo ajye guhaha yagera mu nzira yareba uburyo bakina akumva ko na we yarya. Niba yari agiye kugura ibihahwa byo mu rugo amafaranga akayashyiraho bakaba barayariye. No kugaruka mu rugo ntarugarukamo bitewe n’uko akuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, yemeza ko uwo mukino ushobora guteza ibibazo mu ngo mu gihe umwe mu bashakanye awukinnye. Gusa ngo ntiyari azi ko bawukinira i Nyagasambu, ariko ngo bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya abawukina.

Umukino “w’ikiryabarezi” ngo umaze igihe kinini ukinwa mu isoko rya Nyagasambu. Abawumenyereye bawufata nk’uburyo bwo kwiba abaturage, bagasaba ubuyobozi kuwuhagurukira kuko abatawumenyereye bawutakarizamo byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

bikwiye gucika burundu kuko ntamikino irimo kuko ni urusimbi rwikorana buhanga rwuzuyemo ubujura bwinshi nimudutabare

nshimiyimana jackson hassan yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Erega na beting ni urusimbi
Ahubwo police yacu rnp) ikaze ingamba kuko ubururakinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

nkunda yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Uru rusimbi ntaho rutari hose mu gihugu, rukinirwa hafi y’amasoko n’udu Centres) mu dushyamba. Mu migi naho rurahari hakiyongeraho urusimbi rwabo rw’abasirimu rukora ku mugaragaro rwo ku bettinga.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Uyu mukino nako ubujura bumaze gukwira hose kandi buteye ikibazo. Police ikwiye kugihagurukira, naho ubundi ntaho twaba tujya. Ejo bundi i Nyamagabe, umusore bamutumye kurangura inzoga(Primus na Mutzig) ku igare, avuyeyo asanga hari aho ibi bisambo byibisha ubujura bushukana biri gukina, nawe biramushuka, aterekaho igare n’ibyo ryikoreye. Maze baba barabiriye, ubwo amatabi bahise bayatumurira aho, naho inzoga n’igae bijya kugurishwa. namwe munyumvire, amaherezo y’ibi bintu. Ubuyoozi bwacu tubuziho ubushishozi, bukwiye kugira icyo bukora kuri uru rubyiruko ngo rwihangira imirimo, ariko bakayihanga bahemuka.

iuweoi3e yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka