Bahangayikishijwe n’abitwa “Intaragahanga” babategera mu nzira bakabahohotera

Abatuye i Mwili mu Karere ka Kayonza ngo bahangayikishijwe n’abitwa “Intaragahanga” bategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite bakanabahohotera.

Abo bantu bazwi ku izina ry’Intaragahanga ngo bahohotera cyane abaturage bo mu tugari twa Kageyo na Nyamugali kandi bakabahohotera ku manywa y’ihangu.

Bakamurera wigeze guhohoterwa n'intaragahanga ngo yifuza ko igihuru zibamo cyatemwa.
Bakamurera wigeze guhohoterwa n’intaragahanga ngo yifuza ko igihuru zibamo cyatemwa.

Abaturage b’i Kageyo bavuga ko Intaragahanga ziba mu gace kitwa Ryamutumo kagizwe n’imyobo y’ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro bikikijwe n’ibihuru impande n’impande.

Ngo zihisha muri iyo myobo n’ibihuru zitegereje abaturage banyura muri ako gace ngo zibambure ibyo bafite, ariko zikibasira cyane ab’igitsina gore nk’uko abo twavuganye babidutangarije.

Ferediyana Bazimaziki agira ati “Intaragahanga ni abantu tutazi, gusa urahanyura bakakwambura ndetse n’umubyeyi uhanyuze aba akeka ko bari bumugirire nabi.”

Abaturage bahangayikishijwe n'intaragahanga zibahohotera.
Abaturage bahangayikishijwe n’intaragahanga zibahohotera.

Mukandamutsa Marigarita na we yungamo agira ati “Iyo tuvuye kuri SACCO udateze moto, bakwambura amafaranga bakakugirira nabi.”

Ikibazo cy’izo Ntaragahanga ngo kimaze amezi agera kuri ane nk’uko abaturage twavuganye babiduhamirije. Bavuga ko zibasubiza mu bukene kuko umuturage unyuze muri ako gace zibamo avuye kubikuza amafaranga kuri Sacco atayageza mu rugo.

Bakamurera Aurelia wigeze guhohoterwa n’Intaragahanga agira ati “Twifuza ko hakorwa umuganda bagatema ibyo bihuru kuko abo bantu bihisha muri ibyo bihuru n’imyobo.”

Mukandamutsa kimwe n’abandi baturage bavuganye na Kigali Today, bo basaba ko muri ako gace kabamo Intaragahanga hashyirwa abantu barinda umutekano kugira ngo abaturage bajye bahanyura ntacyo bikanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, John Mugabo, na we yemera ko izo ntaragahanga zihari ariko akavuga ko bazihagurukiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Mugabo, na we yemera ko izo ntaragahanga zihari ariko akavuga ko bazihagurukiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko abo bantu bahohotera abaturage ari ababa mu birombe bagamije kwiba amabuye y’agaciro ku buryo iyo bahuye n’umuturage ubazi bamugirira nabi kuko baba banga ko yabavuga.

Gusa ngo ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro bugenda bufata bamwe muri izo Ntaragahanga bakigishwa bakanahabwa akazi, bamara guhabwa akazi “bakavuga bagenzi babo ku buryo bari gufatwa buhorobuhoro” nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kayonza abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

intaragahanga zimaze kugera henshi uwo muyobozi ntavuge ko ari abantu biba amabuye ya gaciro kuko ni karembure mu mashyamba yaho zirahari ahubwo inzego zumutekano zibe maso

elyse yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

mbanjekubahumuriza hagomba gushyirwaho umutekano aho hanu nomungo ziri aho hafi

muhire augustin yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka