Basanze umusaza mu ishyamba yapfuye

Mbonazigenda Michel, W’imyaka 83 y’amavuko, ku wa 10 Mutarama 2016, bamusanze mu ishyamba yapfuye.

Uyu musaza yari atuye mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Nyirangarama ho mu Murenge wa Bushoki mu Karere a Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngabonziza Robert, avuga ko urupfu rw’uwo musaza rwabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Mutarama 2015 mu gihe bari bamubonye ku mugoroba w’iryo joro ari muzima.

Nyuma yo kumubura, mu gitondo cyo ku wa 10 Mutarama batangiye kumushakisha ahantu hose nko mu ma saa moya n’igice za mu gitondo baza kumusanga mu Mudugudu wa Gatenga ari mu ishyamba yapfuye.

CIP Ngabonziza avuga ariko ko ubusanzwe uwo musaza yari ageze mu za bukuru ko yari yarahumye atarebaga neza.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kinihira mu Karere ka Rulindo ngo barebe icyaba cyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka