Ngororero: Umurambo w’umwana wari waraburiwe irengero watoraguwe mu mugezi
Umurambo w’umwana w’imyaka 12 wari umaze iminsi 9 waraburiwe irengero, watahuwe mu mugezi wo mu Murenge wa Ndaho mu Karere ka Ngororero.
Ku wa Kabiri, tariki 5 Mutarama 2016, ni bwo umurambo w’uyu mwana w’umuhungu, Tuganumukiza Jean Baptiste, wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, watoraguwe mu gice cy’umugezi wa Nyamata giherereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro.
Abaturage b’Umurenge wa Ndaro bakeka ko uyu mwana yishwe n’abagizi ba nabi kuko ababonye umurambo bavuga ko umubiri we wari washinyaguriwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyiraneza Clotilde hamwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SSpt. Gasangwa Marc, tariki 5 Mutarama bagiye kwa Nzirorera, se w’uwo mwana, mu rwego rwo kwihanganisha uwo muryango no gusaba abaturage gutanga amakuru yafasha mu iperereza.
Nyiraneza yagize ati “Tuje gufata mu mugongo umuryango wa Nzirorera ariko Polisi inakeneye amakuru muyiha kugira ngo abakoze aya mahano bashakishwe bashyikirizwe ubutabera.”
Ubwo abaturage basabwaga gutanga amakuru, bamwe basabye ko abegereye kwa Nzirorera ari bo bayabazwa.
Cyakora, hari n’abandi basabye gutanga amakuru mu ibanga hifashishijwe impapuro zashyirwa mu gaseke.
SSpt. Gasangwa yasezeranije abaturage ko uwo icyaha kizahama azacirwa urubanza mu ruhame rwa benshi kugira ngo abandi babone isomo.
Uru rupfu rwa Tuganumukiza ruje rukurikira urwa Bazimezente Francois w’imyaka 54 wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruhanga mu Murenge wa Gatumba; wishwe mu mpera z’umwaka ushize.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko imigezi ko imaze iminsi itwara abana bato, kandi ikibazo police ntihwema gutanga amatangaza ikangurira ababyeyi gucunga abana babo cyane abaturiye imigezi n’ibiyaga, babyeyi mushaka mwakumva impanuro muhabwa kuko ni ingirakamaro.