Gicumbi: Umusecurite yarashe mugenzi we na we ahita yirasa
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2016 ku Biro by’Akarere ka Gicumbi umukozi ucunga umutekano yarashe mugenzi we na we ahita yirasa.
Nkundukozera Pascal wakoreraga INTERSEC arindaga Umwarimu Sacco mu Karere ka Gicumbi yarashe Gahunde Emmanuel wari umuyobozi we (Supervisor), na we ahita yirasa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Robert Ngabonziza, avuga ko Nkundukozera Pascal amaze kurasa Gahunde Emmanuel yibeshye ko yapfuye maze na we agahita yirasa ndetse we agahita apfa.
Abari hafi aho babonye uburyo byagenze bavuga ko nyuma yo kurasa Gahunde Emmanuel yagiye no kuri moto yagendagaho nayo akayirasa nyuma abona kwirasa nawe nk’uko Ndindiriyimana Alphonse wari waje gushaka amafaranga ku mwarimu saco yabivuze.
CIP Ngabonziza akomeza avuga ko nyuma y’ibyabaye bakomeje iperereza ryo kumenya impamvu yaba yateye Nkundukozera kurasa umuntu bakorana.
Tuganira bikimara kuba, yagize ati “Haracyari kare ni bwo bikiba ariko turakeka ko baba bafitanye amakimbirane akomeye ariko turacyabikurikirana ngo turebe niba aribyo koko.”
Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gicumbi zahise zihutira gukora ubutabazi zigeza Gahunde Emmanuel ku Bitaro bikuru bya Byumba kugira ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze ndetse n’umurambo wa Nkundukozera Pascal na wo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu byukuri ibyabaye birababaje, jye bariya bombi turaturanye bava mu nkambi y’impunzi ya Gihembe, icyo bapfuye rero nuko Gahunde yari yaratandukanye n’umugore we maze akigarurira uwa Nkundukozera! bahoraga babitonganira tugakomakoma, none birangiye kuriya! ntibapfuye ibijyanye n’akazi ahubwo n’ibibazo byabo bwite bitumye umwe araswa ubugabo undi nawe akiyica.
Intersec irimo ibibazo bikomeye biterwa nimicungire mibi yabakozi nibadahindura umuyobozi ushinzwe abakozi muri intersec bazamarana kuko baba bafite imbunda kandi hari abagirirwa nabi nabari kuruhande rw’uwo muyobozi rero bitangie kugaragara byari byihishe nibabigarurire hafi
ntacyo umuntuyapfanamugrnziwe kugeza aho amurasa icyiza nukugeza amakimbirane muyobozi bakayakemura aho gutekereza kurasamugenziwawe ahubwo nimitimayabamwe icyuzuye ubugome nurwango
Iyi nkuru irababaje, buriya ntibabuze ibyo bapfaga.Wowe wayanditse neza hari abari bavuzeko ndo ari dasso
Ikigaragara hari icyo bano bagabo bapfaga kuko siyapfa ku murasa ntacyo bapfa ariko n’abayobozi babo baba bagomba kwegera abo bayobora cyane bano mu nzego z’umutekano kugirango bakemura amakimbirane ahobora kuvago ibizazane nkibi.