Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gashora n’ushinzwe VUP batawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera n’ushinzwe VUP mu Murenge wa Kamabuye batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye.

Bombi batarawe muri yombi kuri uyu wa 09 Mutarama 2015, kuri bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yadutangarije ko bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni eshanu ya VUP ubwo Muyengeza Jean de Dieu yari akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye mu mwaka wa 2014.

Yagize “Bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano maze bakanyereza amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 164, aho bahimbye amazina ya baringa maze babashyira ku rutonde rw’abafashwa”.

CIP Emmanuel Kayigi avuga ko hakurikijwe ingingo 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugera ku myaka 10 n’ihazabu kuva ku nshuro ebyiri kugera ku nshuro eshanu z’icyanyerejwe.

Avuga kandi ko ingingo ya 610 na yo itegenya ko umukozi wa Leta wahimbye inyandiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.

Yakomeje avuga ko bakiri mu bugenzacyaha ariko ko mu minsi ya vuba bazaba bashyikirijwe urukiko kugira ngo baburanishwa kuri ibyo byaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka