Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amagereza mu Rwanda, RCS, buvuga ko ruswa itaracika mu bacungagereza kuko hari abakiyifatirwamo.
Nyirahirana Xaverine,w’imyaka 60,yasanzwe yapfuye ku nzira ubwo yari avuye guhinga mu murenge baturanye wa Gashanda mu karere ka Ngoma yikoreye igitoki yari atahanye.
Baganizi Fidele w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yiyahuje umugozi ahita yitaba Imana.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare abana batatu baguye mu iriba babiri bitaba Imana.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye Euprasie Mukandinda ukomoka mu Murenge wa Musebeya gufungwa imyaka itanu azira kwica umugabo we, amukubise umuhini mu mutwe.
Nyuma y’imvururu zagaragaye mu kigo cya Lycée de Ruhango zitewe n’ikubitwa ry’abanyeshuri bamwe bazira gukererwa ryanaviriyemo bamwe kujya mu bitaro, kuri ubu barishimira umutekano uhari.
Ubuyobozi bwa Police mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abaturage bo mu karere ka Gakenke kwigisha abana babo kudashukwa nuwo babonye wese.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhenga, SS Muheto Francis, arasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije mu bice by’insinsiro n’iyo nta cyapa cyaba gihari.
Abaturage bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe ngo bahangayikishijwe n’iteme ryangiritse rishobora gutwara ubuzima bwa bamwe dore ko kuryiyambutsaho bigoye.
Murindahabi Vianney, umusore uri mu kigero cy’imyaka 19, yafatanywe ingurube, bivugwa ko yibye barayimuhekesha, abaturage batangaza ko yabajujubije ubuyobozi bukarebera.
Abamotari bo mu Mujyi wa Nyamagabe barinubira ko ntaho guparika bafite kandi bishyura amafaranga ya parikingi buri kwezi.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, nk’umusanzu warwo ku mutwe w’Ingabo z’uwo muryango.
Polisi itangaza ko hagiye gukorwa umuhanda w’amakamyo uhinguka mu Byahi mu rwego mu kugabanya imodoka Zigonga ibitaro bya Rubavu.
Bamwe mu baturage bo mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, baratakamba bavuga ko ubujura bw’amatungo cyane cyane inka bukomeje kwiyongera.
Abantu batatu bitabye Imana abandi bane barakomereka bikomeye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.
Mu rugabano rw’Akarere ka Ngoma n’aka Kirehe ahitwa Rwagitugusa mu mirenge ya Mutendeli na Gahara,hatoraguwe umurambo w’umukobwa wishwe akaswe ijosi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba abayobozi b’imirenge gukaza ingamba ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’amazi ava mu birunga abateza umutekano muke.
Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 40 inakangurira urubyuruko kubireka kuko birwangiza.
Ukuriye polisi mu karere ka Ngororero avuga ko Polisi itazihanganira akajagari kakigaragara mu batwara abagenzi.
Intara y’Iburasirazuba iravuga ko igiye gukaza umutekano ihangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi abafite inyubako zihuriramo abantu benshi bagasabwa gushyiraho imirindankuba.
Kuri uyu wa 01 Ukwakira, abamotari n’abashoferi basabwe kwirinda amakosa akenshi avamo impfu n’ibihano kuko bidindiza iterambere.
Lambe wungirije Ambasaderi w’Ubwongereza yatangarije abarwanyi ba FDLR bari Kisangani bashaka kuganira n’u Rwanda ko ukuri ari ugutaha.
Colonel Augustin Nsengimana wari ashinzwe umutekano n’igisirikare muri FDLR kuri uyu wa 1 Ukwakira 2015 yatahutse mu Rwanda.
Kuri iki gicamunsi tariki 1 Ukwakira 2015, ahitwa Hindiro mu Karere ka Ngororero habereye impanuka y’imodoka ya HIACE 4 muri 17 yari itwaye bahita bahisiga ubuzima.
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burahumuriza abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke ariko bukabasaba kubahiriza amategeko, nyuma y’imvururu zaguyemo abaturage babiri.
Umugabo witwa Nsanzabandi Jean Paul bita Tababu yishe umwana w’umuturanyi we, mu karere ka Nyanza, avuga ko amutanzeho igitambo.
Abatuye mu Isantere ya Ryanyirakabano mu Murenge wa Rubengera muri Karongi, barinubira kuba utuzu twatekerwagamo ibyitwa ibidiya twafunzwe tumaze kuba indiri y’ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko imwe mu mirenge irimo udusantere ariyo iza ku isonga mu kugira umubare w’ibyaha byinshi.
Polisi yataye muri yombi abagabo batandatu bari bigize abakozi ba EUCL mu karere ka Rubavu bagatwara Cashpower z’abaturage bakabaka n’amafaranga.