Abapolisi 240 b’u Rwanda, kuri uyu wa mbere basimbuye bangenzi babo 240 bamaze umwaka mu muri Sudani y’Epfo, aho bajya kurinda ibigo by’Umuryango w’Abibumbye (UN), abakozi bawo ndetse n’inkambi z’impunzi.
Urwego rw’igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza (CMI) rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ku mpamvu zitahise zitangazwa.
U Rwanda ruramagana ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda bari muri Uganda no kubirukana muri icyo gihugu mu buryo budakurikije amategeko.
Abanyarwanda 33 barimo abagore 17 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2019, aho biruhukije bageze mu gihugu cyabo nyuma y’ubuzima bubi bwo gutotezwa, gukubitwa no gufungwa babagamo mu gihugu cya Uganda.
Ruzigamanzi Felicien ukomoka mu mudugudu wa Murisanga, Akagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, araburira Abanyarwanda batekereza kujya muri Uganda ko bibaye ngombwa babireka kubera ubugome buri gukorerwa Abanyarwanda muri icyo gihugu.
Abapolisi b’u Rwanda 240 ni bo barimo kwitegura kujya gusimbura bagenzi babo na bo 240 bari bamaze umwaka mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu mujyi wa Malakal.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi abantu batandatu bazira ubucuruzi bw’uruhererekane rutemewe n’amategeko.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu, REG, kiratangaza ko mu mukwabu wakozwe muri iki cyumweru kuva tariki 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019, hafashwe abantu 10 harimo n’abanyamahanga bakekwaho kwiba amashanyarazi bakoresha mu ngo zabo cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi byabo bitandukanye.
Inzego z’Umutekano muri Uganda ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019 zataye muri yombi Abanyarwanda babarirwa hagati ya 150 na 200, bakaba bafatiwe i Kisoro mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda.
Karemera Damascene w’imyaka 25 y’amavuko yatemwe n’umuturage wo muri Uganda yakoreraga azira ko amwishyuje.
Mu gitondo cyo ku itariki 23 Ugushyingo 2019, impanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi umunani bwarohamye mu kiyaga cya Burera, batandatu bararokoka, naho umubyeyi n’umwana we yari ahetse barapfa.
Hitamana Emmanuel w’imyaka 22 hamwe na Muhawe Elia w’imyaka 21, bagarutse mu Rwanda nyuma yo kurekurwa na Uganda muri uku kwezi k’Ugushyingo 2019, aho bavuga ko bacitse imirimo y’agahato, gukubitwa no kwicishwa inzara.
Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kuvugwa ubujura bukabije burimo gutobora amazu, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, aranenga bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bazwi ku izina rya ‘Home Guard’ batita ku kazi bashinzwe, bamwe muri bo bagafatanya n’amabandi kwiba abaturage.
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bageze mu cyumweru cya 28 mu byumweru 52 by’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’. Muri uku kwezi k’Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda irimo gufatanya na MTN-Rwanda muri ubu bukangurambaga. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2019, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu (…)
Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abantu bihererana abandi bakabambura amafaranga babizeza akazi cyangwa kuzabajyana mu mahugurwa mu mahanga cyangwa kubabonerayo akazi, abandi bagahamagarwa ku matelefoni babwirwa ko batsindiye amafaranga n’ibindi bihembo ahantu runaka.
Kuwa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo, umuryango w’abibumbye (LONI), wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 428 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Santarafurika (MINUSCA).
Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 25 y’ubukure, ni umwe muri 320 bambitswe ipeti rya ‘sous-lieutenant’ na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 i Gako mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe, yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uruhare igira mu gutanga ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye ku bapolisi bahugurirwa mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, umusirikare w’Umunyakanada, basinyana amasezerano y’ubufatanye mu gukumira iyinjizwa ry’abana bato mu gisirikare, kurwanya ubutagondwa mu rubyiruko n’ibindi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyikirije ubw’akarere ka Rukiga muri Uganda, imibiri ibiri y’Abagande barasiwe mu Rwanda bafite magendu.
Mu karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yaguye gitumo abantu bari gutobora inzu y’umuturage, umwe muri bo witwa Niyigena Valens w’imyaka 31, agerageza kuyirwanya akoresheje ipiki n’inyundo, iramurasa ahasiga ubuzima, naho abandi bari kumwe bahita biruka baburirwa irengero.
Abapolisi b’u Rwanda 25 bamaze ibyumweru bitatu mu mahugurwa mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu karere ka Musanze, barishimira ubumenyi bungutse buzabafasha mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara, guhugura abapolisi b’ibyo bihugu no kurengera abasivile.
Komiseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York, Ata Yenigun, ku cyumweru tariki 10 Ugushyingo, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya (…)
Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi nziza no kubafasha igihe bahuye n’ikibazo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itandukanye ihamagarwa ku buntu.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, yarashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare.
Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, General Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Jean Michel Africa, akaba yari umuyobozi mukuru w’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.
Abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi basaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri kugira ngo abantu barusheho kumenya amategeko no kwirinda impanuka.
Mu bukanguramabaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakorewe mu bigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) byose mu gihugu hose, Polisi y’u Rwanda yasabye abagenzi gufata iya mbere bakagaragaza abashoferi batwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni ndecyangwa bandika ubutumwa bugufi.
Mu Kagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, muri iyi minsi havuzwe urupfu rutunguranye rw’umusaza witwa Nkorera Yohani, wapfuye nyuma yo kurenga ku ntego yategewe n’umupfumu.
Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze impinduka mu gisirikare tariki 04 Ugushyingo 2019, kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo bashya, n’abo basimbuye.