Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi

Inzego z’Umutekano muri Uganda ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019 zataye muri yombi Abanyarwanda babarirwa hagati ya 150 na 200, bakaba bafatiwe i Kisoro mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda.

Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda yavuze ko u Rwanda rutamenyeshejwe iby’itabwa muri yombi ry’abo Banyarwanda. Ambasade y’u Rwanda na yo ngo yarimenyeye mu itangazamakuru, ariko ngo barimo kugerageza kubikurikirana.

Ubusanzwe amasezerano mpuzamahanga avuga mu gihe habayeho igikorwa nk’iki, abahagarariye igihugu bagomba kubimenyeshwa.

Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko impamvu y’itabwa muri yombi ry’abo bantu itazwi, gusa mu myaka mike ishize hari amagana y’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Icyakora u Rwanda rwo rwakomeje kugaragaza ko ibivugwa na Uganda nta shingiro bifite, ko ibikorerwa Abanyarwanda muri Uganda ari ihohoterwa n’akarengane, dore ko abo bantu bafatwa badashyikirizwa inkiko ngo baburanishwe ku byo baregwa.

Bamwe muri abo bafatwa bamaze iminsi bazanwa n’inzego zo muri Uganda zikabajugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda barembye kubera iyicarubozo baba barakorewe.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba bantu bafashwe ku wa mbere bahurijwe hamwe bakajyanwa ku biro bya polisi bya Kisoro. Nyuma bamwe muri bo ngo baje kurekurwa, basanze ari Abanyekongo n’Abanyatanzaniya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka