Polisi ya Gambia irashima imikorere y’u Rwanda
Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe, yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uruhare igira mu gutanga ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye ku bapolisi bahugurirwa mu Rwanda.

Mu ruzindiko uyu muyobozi n’itsinda ayoboye barimo mu Rwanda, barutangiye basura Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru kuri uyu wa kane tariki 14 Ugushyingo, aho bagaragaje ko banyuzwe n’ubumenyi abapolisi b’igihugu cyabo bavanye mu masomo baherewe mu Rwanda.
IGP Alhaji Mamour Jobe, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kwigirwaho ibintu bitandukanye ari na yo mpamvu y’uru ruzinduko bari kugirira mu Rwanda.
Yagize ati “Ubushobozi muha abo muhugura butugaragariza ko hari ibyo dukwiye kubigiraho. Bamwe mu ba ofisiye bakuru bacu bahuguriwe mu ishuri ryanyu bazanye ubumenyi buhagije n’ubunyamwuga bubafasha kunoza inshingano zabo”.
Yakomeje ati “Uruzinduko nk’uru rudufasha gusangira ubunararibonye n’abo twasuye, kuko hari ibyo badusangiza bidufasha kunoza imirimo dushinzwe. Njye n’abo twazanye tuzasura ahantu hatandukanye, kandi ubumenyi tuzahakura, tuzabusangiza n’abandi, buzadufasha gukomeza kubaka imikorere myiza ya Polisi yacu”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko uru ruzinduko rugiye kuba intangiriro y’imikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi mu gukumira ibyaha by’iterabwoba, ibyambukiranya imipaka n’ibindi bihungabanya umutekano.
Yabasobanuriye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, uburyo inzego zayo zubatse ndetse n’ingamba zishyirwaho mu gukumira ibyaha ndengamipaka.
Yagize ati “Imikoranire no guhuza imbaraga na Polisi z’ibindi bihugu, ni byo bidufasha gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye. Iyi mikoranire rero ni yo idufasha gushyiraho ingamba duhuriyeho, zigamije guhangana n’ibyahungabanya umutekano”.
Yashimangiye ko imikoranire y’inzego z’umutekano ifasha mu gukemura ibibazo bishobora guteza umutekano muke, bityo bikaba n’intandaro y’iterambere ry’umuturage kuko aba atekanye.

Ati “Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia, abaturage b’impande zombi bazayungukiramo kuko bazegerezwa gahunda zitandukanye kandi na bo bazashishikarizwa kuzigiramo uruhare kugira ngo bakomeze gutura batekanye”.
Biteganyijwe ko umuyobozi wa Polisi ya Gambia azasura amwe mu shami agize Polisi y’u Rwanda, ndetse n’ibigo by’amashuri bya Polisi hagamijwe kwiyungura ubumenyi mu mikorere yayo.
Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia basanzwe bafitanye imikoranire mu bijyanye n’amahugurwa, aho bamwe mu bapolisi bakuru b’iki gihugu bahabwa amahugurwa agenerwa aba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze (NPC).
Ohereza igitekerezo
|