Polisi iributsa abatwara Taxi Voitures kutarangazwa na telefoni igihe batwaye

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bageze mu cyumweru cya 28 mu byumweru 52 by’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’. Muri uku kwezi k’Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda irimo gufatanya na MTN-Rwanda muri ubu bukangurambaga. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2019, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu bashoferi batwara abagenzi mu modoka ntoya, imodoka zizwi ku izina rya ‘Taxi Voitures’.

Ni gahunda yabereye hirya no hino mu gihugu, ariko mu mujyi wa Kigali yabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera kuri Petit Stade, ahari hateraniye abashoferi ba Taxi Voitures barenga 200.

Umukozi wa MTN, Ruyenzi Robert, yanenze bamwe mu bashoferi bafite ingeso mbi yo kugenda bavugira kuri telefoni kandi batwaye ibinyabiziga.

Yakanguriye abashoferi kwitoza umuco mwiza wo kwirengagiza telefoni igihe batwaye, ahubwo byaba ngombwa bakabanza guhagara igihe bagiye kuvugira kuri telefoni.

Robert Ruyenzi, aganira n'abashoferi
Robert Ruyenzi, aganira n’abashoferi

Yagize ati “Bamwe muri mwe mufite ingeso mbi yo kwitaba telefoni mutwaye imodoka. Gerayo Amahoro, igamije umutekano wo mu muhanda kugira ngo tugere iyo tujya amahoro ndetse n’abo dutwaye tubagezeyo amahoro.

Ibi bivuze ko igihe cyose utwaye ugomba kwirinda ikintu cyose cyakurangaza ukaba wakora impanuka cyane cyane ukirinda telefoni”.

Ruyenzi yakomeje avuga ko muri uku kwezi k’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, MTN nk’ikigo cy’itumanaho irimo kohereza ubutumwa ku bantu bose bakoresha umurongo wayo, ibakangurira kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubuvugizi, Senior Superintendent of Police (SSP) Khalidi Kabasha, yabanje kugaragariza aba bashoferi impamvu habayeho ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na MTN muri gahunda ya Gerayo Amaho.

Yabasobanuriye ko byose biba biri mu nyungu z’igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.

SSP Khalidi Kabasha
SSP Khalidi Kabasha

Yagize ati “Uramutse ukoze impanuka, igihugu kiba gihombye amaboko, umuryango wawe uba ubuze umuntu wenda ari wowe bakeshaga amaramuko, yewe na MTN iba ibuze umukiriya. Ni yo mpamvu rero MTN nk’ikigo cy’itumanaho, kigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo gicuruza bitaba intandaro yo kubura abakiriya bacyo”.

SSP Kabasha yeretse abashoferi ingaruka zo gutwara ikinyabiziga barangariye kuri telefoni, aho yabagaragarije ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyago byo gukora impanuka utwaye uvugira kuri telefoni byikuba inshuro enye (4) ugereranyije n’utwaye atari kuyivugiraho.

Yagize ati “Iyo utwaye imodoka unavugira kuri telefoni ibitekerezo biba byagiye ahandi, akaboko kamwe kaba gafashe telefoni, ntabwo uba ukibuka umurimo uriho wo gutwara ikinyabiziga. Ni bwo ujya kubona ukabona umuntu akoze impanuka na we atazi uko bigenze”.

Yakomeje asaba abashoferi guhesha isura nziza umwuga wabo, birinda gukora ibyaha bitandukanye, nko gukoreshwa mu byaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, gutwara banyoye inzoga zirenze igipimo cyemewe cya alukolo mu mubiri (0.8), n’ibindi bitandukanye. Basabwe kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.

Nyuma y’ibiganiro, abashoferi bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo, byose byaganishaga ku kurebera hamwe uko umutekano wo mu muhanda warushaho gukomeza kubungabungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka