IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika

“Kugira ngo muzahagararire neza igihugu mugomba kwitanga no kwigomwa,” aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagejeje ku Polisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika.

Ni ubutumwa yagejeje kuri aba bapolisi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aba bapolisi bagabanyijemo amatsinda abiri rimwe rigizwe n’abapolisi 140, harimo irizaba rikorera mu murwa mukuru wa Bangui.

Ubwo yaganirizaga aba bapolisi, IGP Dan Munyuza yavuze ko yizeye ko bagize igihe gihagije cyo gutegurwa bagasobanurirwa akazi bagiyemo ndetse n’imiterere y’igihugu bagiye gukoreramo.

Yabasabye kuzazirikana ko uko umuntu azitwara ku giti cye bizagaruka ku isura y’igihugu muri rusange, abasaba kuzaharanira guhesha isura nziza igihugu bagiye bahagarariye.

Yagize ati: “Mukwiye kumenya ko iyo muhagurutse hano mu Rwanda, aho mugiye iyo bakubonye bareba igihugu cyawe, bataranakuvugisha bareba ibendera bakabona u Rwanda. Muzaharanire guhesha isura nziza igihugu cyanyu nk’uko Polisi y’u Rwanda isanzwe ari icyitegererezo mu mahanga.”

Yakomeje abibutsa ko imirimo bagiyemo itoroshye, bakaba bagomba kwitanga cyane kugira ngo bazahagararire neza igihugu.

Ati: “Kugira ngo muzahagararire u Rwanda neza mugomba kwitanga, iyo ugaragaje isura mbi ntabwo iba ari iyawe ku giti cyawe ahubwo bigaruka ku gihugu cyawe. Ibikorwa byanyu bigomba kuzaba byiza, bitanga isura nziza ku gihugu ndetse no ku rwego rwa Polisi y’u Rwanda.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye aba bapolisi kuzarangwa n’impuhwe no kwigomwa kugira ngo abababaye babeho. Yabibukije ko n’ubwo bazaba bafite inshingano bahabwa n’umuryango w’abibumbye, hari n’izindi z’inyongera bahabwa n’igihugu bahagarariye nko gufasha abatishoboye, ubujyanama mu bintu bitandukanye ndetse no gutoza abaturage kugira umuco wo kudasiganya Leta ahubwo bakishakira ibisubizo binyuze mu gukora umuganda.

IGP Dan Munyuza yibukije bamwe mu bapolisi baba bafite utugeso tutari twiza nko kunywa inzoga n’ibindi bibi bidahesha isura nziza u Rwanda ndetse na bo ubwabo, kubireka. Abasaba kuzarangwa n’ubwubahane ndetse no gukorera hamwe nk’ikipe.

Asoza ubutumwa yari yageneye aba bapolisi yabibukije ko bagomba kuzajya bamenya kwirengera bakirwanaho igihe bazaba babona basumbirijwe n’umwanzi cyangwa ashaka kugirira nabi abasivili bazaba barinze.

Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ni 280 bari mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya 6 kigiye muri iki gihugu, naho itsinda rya kabiri riyobowe na Senior Superintendent of Police(SSP) Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya 5.

Biteganyijwe ko aba bapolisi bose bahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza bakajya gusimbura abandi 280 na bo bari mu matsinda abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka