Uganda yashyikirijwe imibiri y’abaturage bayo barasiwe mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyikirije ubw’akarere ka Rukiga muri Uganda, imibiri ibiri y’Abagande barasiwe mu Rwanda bafite magendu.

Imibiri y'Abagande barashwe binjiza magendu mu Rwanda yashyikirijwe bene yo
Imibiri y’Abagande barashwe binjiza magendu mu Rwanda yashyikirijwe bene yo

Job Ebyarishanga na Bosco Tuheirwe binjiye mu Rwanda banyuze mu murenge wa Tabagwe na bagenzi babo ari agatsiko k’abantu barenga umunani.

Hari saa cyenda mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019, bose bari bikoreye itabi ry’ibibabi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko bageze hafi y’ikigonderabuzima cya Tabagwe bahagaritswe n’abapolisi aho guhagarara batangira kubarwanya.

Mu kwirwanaho, babiri bararashwe abandi batura hasi ibyo bari bikoreye bariruka basubira iwabo.

Yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Rukiga, ko mu nama bakorana n’abaturage babashishikariza kureka ubucuruzi butemewe, kandi bakanyura mu nzira zemewe n’amategeko kuko zizwi.

Mushabe David Claudian yasabye ubuyobozi bwa Rukiga gushishikariza abaturage babo gukora ubucuruzi bwemewe
Mushabe David Claudian yasabye ubuyobozi bwa Rukiga gushishikariza abaturage babo gukora ubucuruzi bwemewe

Ati “Nagira ngo mbisabire bayobozi, gukora ubukangurambaga buhoraho mu nama mukorana n’abaturage, kuko aba bantu barazwi, gukoresha inzira zitemewe ntitubyemera n’ubucuruzi butemewe ntitubwemera, bakoreshe inzira zemewe zirazwi kandi bakore ubucuruzi bwemewe”.

Umuyobozi w’akarere ka Rukiga, Pulkeria Muhindo, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko yafashe neza imibiri y’ababo bishwe, ndetse ikaba yanayibashyikirije.

Na we avuga ko badashyigikiye ubucuruzi butemewe iwabo, bityo ko bagiye kuganira n’abaturage babo bakabicikaho.

Nyuma yo gufata imibiri y'abaturage babo basubiye mu gihugu cyabo
Nyuma yo gufata imibiri y’abaturage babo basubiye mu gihugu cyabo

Agira ati “Twababajwe n’uko twabuze abantu bacu, ariko na none twishimiye ko mubatuzaniye, reka duhagarare ku bucuti hagati y’u Rwanda na Uganda, kubera ko turi abaturanyi bivuze ko turi abavandimwe kandi nk’uko mubivuze tuzakomeza kubwira abaturage bacu ko bagomba kureka ubucuruzi butemewe kuko na Uganda ntibukeneye”.

Umuyobozi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari, avuga ko ubucuruzi butemewe muri iyi ntara bukunze kugaragara mu turere duhana imbibi n’ibihugu bituranyi, ariko bugakorwa cyane mu karere ka Nyagatare ugereranyije na Bugesera na Kirehe.

Avuga kandi ko bukorwa n’Abanyarwanda ndetse n’abaturage b’ibihugu bahana imbibi.

Mbere y'uko Abanyarwanda bagaruka mu gihugu babanje gupimwa Ebola kuko bari bahuye n'Abagande kandi yaragaragayeyo
Mbere y’uko Abanyarwanda bagaruka mu gihugu babanje gupimwa Ebola kuko bari bahuye n’Abagande kandi yaragaragayeyo

Asaba Abanyarwanda by’umwihariko kubucikaho kuko uzabirengaho azajya ahanwa hakurikijwe amategeko kandi na yo yakajijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyo umuntu akurwanyije ntumutange we aragutanga kuko ntabwumvikane aba akeneye so rero ntakibazo kirimo kuko iyo amagara aterewe hejuru namwe murabyumva

Claude yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

ko mumaranye murabavandimwe? igikamba ?namwe muzabasangayo

murodi yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ariko ibi ibintu kubona bizadusiga amahoro

Alisa yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

uzaca munzira zitemewe azabona ishyano buriya uganda nayo izakaza umutekano

irankunda tharcisse yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka