Polisi yafatiye mu cyuho ukekwaho ubujura ashatse kuyirwanya iramurasa

Mu karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yaguye gitumo abantu bari gutobora inzu y’umuturage, umwe muri bo witwa Niyigena Valens w’imyaka 31, agerageza kuyirwanya akoresheje ipiki n’inyundo, iramurasa ahasiga ubuzima, naho abandi bari kumwe bahita biruka baburirwa irengero.

Abajura bari batangiye gutobora inzu ngo babashe kwinjira bibe
Abajura bari batangiye gutobora inzu ngo babashe kwinjira bibe

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, mu mudugudu wa Giramahoro, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza.

Musafiri Musoni utuye mu inzu abo bajura bagerageje gutobora yagize ati “Hari hafi saa saba z’ijoro numva moto nk’enye ziparitse imbere y’iwanjye, nikinze ku idirishya nkuraho rido ngo ndebe ibyo ari byo, mbona abantu bava kuri izo moto, mbona n’umurongo w’abapolisi bari kuri paturuyi na wo uba uciyeho, nongeye kuryama hashize nk’iminota 20 numva havuze isasu”.

Yongeraho ko “Nyuma yaho gato numvise abantu bakomanze ku rugi bambwira ko ari abashinzwe umutekano, ndafungura mbona ni abapolisi, ari na bo bahise banyereka aho abo bajura barimo bagerageza gucukura ngo binjire bibe”.

Abatuye muri aka gace bavuga ko babangamiwe n’ubujura bukorwa n’abitwikira ijoro bagatobora inzu cyangwa bakambura abantu, bakifuza ko abafatirwa mu bikorwa nk’ibyo bajya bahanwa by’intangarugero.

Umwe muri bo yagize ati “Abajura baraturembeje, abadatoboye amazu batangira abantu bakabanigagura barangiza bakabambura ibyo bafite, ubu se nk’uyu ko yari yitwaje intwaro gakondo, iyo ahingukira kuri nyir’uru rugo yari kumusiga amahoro? Bajye bahanwa by’intangarugero kuko bamaze kubigira akamenyero”.

Uyu mujura wari kumwe n’abandi bo bahise biruka, ngo yabonye abapolisi bari mu bikorwa byo gucunga umutekano muri ayo masaha y’ijoro, agerageza kubarwanya akoresheje ipiki n’inyundo yakoreshaga atobora inzu, umwe muri abo bapolisi ahita amurasa ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana, yahamije aya makuru, aboneraho gusaba abaturage kuba maso no kujya bihutira gutanga amakuru y’aho bakeka abakora ubujura.

CIP Alex Rugigana yaburiye abakora ubujura kuko bahagurukiwe
CIP Alex Rugigana yaburiye abakora ubujura kuko bahagurukiwe

Yagize ati “Abapolisi bacu ubwo barimo bagenzura umutekano mu masaha y’ijoro nyuma yuko aha hantu hagaragaye ikibazo gikomeye cy’abajura batobora amazu, ni bwo muri iri joro baje gusanga uwo mujura ari gutobora inzu, ababonye afata inyundo n’ipiki ashaka kurwana n’abo bapolisi, bagerageje kumubuza arabyanga umwe muri bo afata umwanzuro wo kumurasa ahita apfa”.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ugukomeza kuba maso, bakajya batanga amakuru byihuse kugira ngo abo bajura bajye batahurwa hakiri kare”.

Uretse ipiki n’inyundo yari afite, uyu mujura yanasanganywe umupanga n’icyuma kizwi nka ‘fer a beton’. Abakora ubujura ngo kenshi bakunze gutobora inzu bashaka kwiba za televiziyo cyangwa ibindi bikoresho babonye hafi.

Abaturage banenga abagifite umuco mubi w’ubujura, ubugizi bwa nabi no kurya ibyo bataruhiye.

Iruhande rw'iyi nzu ni ho uwo ukekwaho ubujura yarasiwe
Iruhande rw’iyi nzu ni ho uwo ukekwaho ubujura yarasiwe

Uwitwa Niyibizi Hemedi akaba n’Umukuru w’umudugudu wa Giramahoro yagize ati “Hari imirimo myinshi abantu baba bashobora gukora bakibeshaho n’abo mu miryango yabo batarinze kwishora mu bujura, ntitwifuza na rimwe kubona abandagaye mu ngeso zirimo n’ubujura, batunzwe n’ibyo abandi baruhiye.

Ni yo mpamvu twifuza ko abantu nk’abo inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage tubahagurukira kugira ngo abantu bagire ituze n’umutekano”.

Niyigena Valens bikekwa ko yabaga mumudugudu wa Cyabararika mu murenge wa Muhoza, bikanakekwa ko yaba akomoka mu karere ka Burera.

Yishwe atarasohoza umugambi we wo kwinjira mu nzu ngo agire ibyo yiba kuko we na bagenzi ba bari bafatanyije bari bakigerageza gucukura igikuta.

Umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri kugira inzego bireba zikomeze iperereza mu gihe abandi bagishakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Police yakoze gutabarira igihe. Abatuye mu mugi wa Musanze no munkengero zawo duhangayikishijwe n’abajura batobora amazu bakanambura abantu kungufu. Ndashimangira ko iki ari ikibazo gikomeye mu karere ka Musanze kuburyo hari n’aho umuntu yibaza ukuntu inzego zibishinzwe zidakemura iki kibazo burundu. Gusa no mu Manama aba usanga kitagarukwaho kandi ari ikibazo gikomeye. U Rwanda ni rwiza ruraryoshye ariko uko mudukosorera babandi bihaye kumena amaraso baturtse iyo za DRC nabobajura mubahagurukira. Uko babuza abantu umutekano bakarara badasinziye cg babambura iterambere baba bararuhiye mu buzima ntaho bitaniye n’ibyo abo baturuka DRC bakora. Police Ni muhashye abo bajura kandi murabishoboye. Mbese igihe RDF iri gukemura ibyabariya nibaza na Police nibura yakemura utwo tubazo tundi kandi kurugero rushyitse! Habura iki c? Zero tolerance ku bajura n’abanyarugomo. Maze u Rwanda rutekane rwose!

Peter yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Aba bajura ni babi cyane pe ntitugisinzira. Turabahiga harapfamo n’abandi tu. Tugiye kubigira umuhigo

Banki Moon yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka