Abapolisi b’u Rwanda bari muri Santarafurika bambitswe imidari y’ishimwe

Kuwa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo, umuryango w’abibumbye (LONI), wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 428 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Santarafurika (MINUSCA).

Abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidari y'ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Imidari bambitswe yari iyo kubashimira uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

Umuhango wo kubambika iyi midari wabereye mu kigo cya ”Camp Combattant” giherereye mu murwa mukuru wa Bangui.

Hari Kenneth Gluck, umuyobozi wungirije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika ushinzwe politiki no kurinda abasivili, hari kandi n’uhagarariye polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu Pascal Shampion, General Coulibaly Bamoro ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, Abanyarwanda batuye muri Santarafurika n’abandi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare uhagarariye umutwe w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (RWAFPU I) yashimiye umuryango w’abibumbye n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku bufasha n’ubufatanye babagaragarije kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.

Yagize ati “Nshimiye abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ku mikoranire myiza n’ubufanye batweretse kugira ngo tugere ku nshingano zo kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu”.

Uhagarariye polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) Commissioner General Pascal Shampion, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’abapolisi bari muri ubwo butumwa uruhare bagira mu kugarura amahoro muri Repubulila Santarafurika.

Yagize ati “Ndashimira Guverinoma y’ u Rwanda na polisi y’u Rwanda by’umwihariko, kubera umusanzu batanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse ndashima n’ibindi bikorwa by’indashyirwa bitandukanye mukorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu”.

Yashimye kandi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wasuye iki gihugu mu kwezi gushize, avuga ko bigaragaza uburyo ashishikajwe no kugarura amahoro mu isi.

Umuyobozi wungirije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya santarafurika ushinzwe politiki no kurinda abasivili, Kenneth Gluck, yashimye ubwitange abapolisi b’u Rwanda bagaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati “Ndashima umusanzu mutanga mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu, ndashima uruhare mugira mu kurinda ibigo bya Leta ndetse no kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’imidugararo ahitwa Batangafo, ibi bigaragaza ko n’amatora azaba mu minsi izaza azabaho mu ituze”.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) guhera mu mwaka wa 2014, aho muri iki gihe bagizwe n’imitwe itatu, imitwe ibiri ishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri rusange n’umutwe umwe ushinzwe kurinda abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka