Gufunga no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda bihabanye n’amasezerano ya Luanda

U Rwanda ruramagana ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda bari muri Uganda no kubirukana muri icyo gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

U Rwanda ruravuga ko ibyo bikorwa bibangamiye amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola hagati y’u Rwanda na Uganda muri Kanama uyu mwaka.

Abanyarwanda 33 barimo abagore 17 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2019, nyuma y’ubuzima bubi bwo gutotezwa, gukubitwa no gufungwa babagamo mu gihugu cya Uganda.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019, inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi Abanyarwanda babarirwa hagati ya 150 na 200, bakaba barafatiwe i Kisoro mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ahereye ku Banyarwanda 33 birukanywe muri Uganda mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2019, yavuze ko ibyo Uganda irimo gukora bihabanye n’ibikubiye mu masezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono.

Yanavuze ko ibyo bikorwa bitubahirije imyanzuro y’inama iheruka kubera i Kigali, inama yari igamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Ambasaderi Nduhungirehe yabwiye KT Press ko ibyo Uganda ikora byo gufunga no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda birushaho kuremereza ibibazo, bikaba ari no kurenga ku masezerano ya Luanda.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ibi nyuma y’uko Uganda yari imaze kwirukana Abanyarwanda 33 biganjemo abagore.

Mu masezerano y’i Luanda yo ku itariki 21 Kanama 2019 harimo ingingo ivuga ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe koroshya ubucuruzi, koroshya urujya n’uruza, n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rwamaganye amakuru yatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru bishamikiye kuri Leta ya Uganda, amakuru avuga ko abirukanywe cyangwa abafunzwe ari abahunze u Rwanda bashakaga ubuhungiro muri Uganda.

Nduhungirehe yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije gushyigikira ibikorwa bibi bya Leta ya Uganda, kuko abirukanywe muri Uganda ari abaturage bari bamaze igihe kirekire batuye muri Uganda, abandi bakaba bari bahafite akazi kazwi kandi bakoraga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abirukanywe muri Uganda barifuza gusubizwa ibyabo basizeyo bagasubizwa n’amafaranga bambuwe n’abapolisi ndetse n’abasirikari ba Uganda.

Inkuru bijyanye:

Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi

Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka