Hari abanyerondo bakekwaho gufasha abajura kwiba abaturage

Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kuvugwa ubujura bukabije burimo gutobora amazu, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, aranenga bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bazwi ku izina rya ‘Home Guard’ batita ku kazi bashinzwe, bamwe muri bo bagafatanya n’amabandi kwiba abaturage.

Abanyerondo bashinjwa guhishira abajura
Abanyerondo bashinjwa guhishira abajura

Ni ubutumwa yatangiye mu nama yahuje abo bakozi bakora irondo ry’umwuga, aho yibaza impamvu ubujura mu mujyi wa Musanze bukomeje gufata intera yo hejuru, abaturage bakaba bakomeje kwamburwa ibyabo, mu gihe uwo mujyi ugenzurwa n’abakora irondo ry’umwuga basaga 200 kandi bahembwa n’abaturage.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ubwo bujura hashobora kuba hari bamwe mubakora irondo ry’umwuga babwihishe inyuma.

Ati “Ntabwo abaturage bashobora kwishimira gutanga amafaranga yabo mu gihe abajura babarembeje, mu gihe batabona ko mutunganya inshingano mushinzwe. Hari ibintu bibiri, hari abashobora kumvikana n’abajura kugira ngo bibe, batobore amazu, hari n’abandi bajya kuryama cyangwa bagatakaza aho babashyize kurinda bigaha urwaho abajura.

Ntabwo byumvikana uburyo umuntu apfumura inzu yarangiza akikorera televisiyo n’ibindi akagenda akarenga uyu mujyi nta muntu uramufata mu bantu mungana mutya. Ntibishoboka”.

Guverineri Gatabazi yavuze ko bagiye kujya bakurikirana abo bakora irondo, mu gihe muri ako gace barinze hakorewemo ubujura byaba na ngombwa bakabifungirwa.

Mu kubanenga avuga ko ibyo byose babiterwa no kutagira imyitwarire myiza mu kazi kabo, ari nayo mpamvu abazajya bakora nabi bazajya bahanwa, ni biba na ngombwa basezererwe mu kazi kajyemo abagakunda n’abagashoboye.

Guverineri Gatabazi atekereza ko hari abanyerondo bafasha abajura kwiba
Guverineri Gatabazi atekereza ko hari abanyerondo bafasha abajura kwiba

Agira ati “Hari amakosa twagiye tubona umunsi ku munsi tukibaza niba mukora akazi kanyu bikatuyobera. Ari amakosa yo gukubita abaturage, abibwa babatabaza ntimubatabare, ariko cyane cyane no kubeshya ko muri mu kazi mutakarimo.

Ushobora kuza ufite imbaraga nta disipurine ufite, iyo imyitwarire itari myiza ku bijyanye n’umutekano ntidushobora kuyihanganira”.

Akomeza agira ati “Maze iminsi nsoma ibinyamakuru nkareba uburyo ubujura bwo gutobora amazu muri Musanze bukabije. Sinumva uburyo umujura yiba muri uyu mujyi ngo abure burundu.

Abumva batabishoboye babivemo dusigarane abazima.Tugiye no gufata ingamba nshya aho hazajya hagaragara ubujura abakoreye uburinzi muri ako gace bafatwe bafungwe”.

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga baganiriye na Kigali Today, bavuze ko imbaraga zabo bazitanga uko bashoboye aho bagenda bafata abajura banyuranye ndetse bakagaruza iby’abaturage.

Baziruwiha Narcisse ati “Turi benshi kandi no gukora turakora, dutanga imbaraga zacu uko dushoboye, gusa hari ibike bitaranoga neza ariyo mpamvu twakiriye neza impanuro z’abayobozi bacu. Tugiye kubikosora”.

Habyarimana Ramadhan ati “Ikibazo cy’amabandi ni urubyiruko rw’abashomeri biyongera bakishora mu bujura bashaka kurya utw’abandi batavunitse. Ariko uko biyongera ni nako tugenda tubona amakuru tukagenda tubahashya, bamwe bakajyanwa mu bigo ngororamuco abandi tukabashyikiriza RIB bakajyanwa mu nkiko”.

Akomeza agira ati “Ntabwo navuga ngo amabandi aturusha ingufu, kuko ibyo byigeze kubaho, bigeze gushaka kubigerageza kubera ko ingabo na Polisi baba bari hafi, dufite telefoni iyo habayeho ahasabwa imbaraga nyinshi twitabaza Polisi”.

Guverineri Gatabazi yaganirije abanyerondo
Guverineri Gatabazi yaganirije abanyerondo

Mu gufasha abo banyerondo kurushaho gukora neza akazi, Guverineri Gatabazi yabasabiye amahugurwa azategurwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.

Amahugurwa, ni igitekerezo cyakiriwe neza n’abo bakozi, aho bemeza ko nubwo bamwe muri bo bafite uburambe n’ubumenyi buhanitse mu kurinda umutekano kubera inzego z’umutekabno zinyuranye banyuzemo, ko hari n’abakora iryo rondo ry’umwuga batabifitiye ubumenyi n’ubushobozi.

Nshimiyimana Marc, Umwe mu bayobozi b’abakora irondo ry’umwuga mu mujyi wa Musanze, avuga ko abo bakozi bagira uruhare runini mu kurinda umutekano, aho ngo hamaze gufatwa amabandi atabarika bakaba bakomeje no kugaruza bimwe mubyibwe abaturage.

Abanyerondo basabiwe amahugurwa
Abanyerondo basabiwe amahugurwa

Gusa avuga ko bagifite imbogamizi z’ibikoresho bidahagije, ndetse n’abaturage bakaba batari ku rwego rushimishije mu gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ibibazo, ibyo bikaba intandaro yo kuba hari amabandi abaca mu rihumye agatobora inzu akiba abaturage ntafatwe.

Abakora irondo ry’umwuga mu mujyi wa Musanze baragera kuri 200, bagabanyije mu matsinda abiri, ahari abarinda umutekano w’abaturage mu midugudu, n’abarinda inyubako zitangirwamo serivise zinyuranye mu karere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyerondo ahubwo abenshi ni abajura, hari umwana nzi wibwe Moto irahera burundu abajura babifashijwemo n’abanyerondo. Yirutse no kuri Polisi bifata ubusa ubu yarahebye yarabiretse@Sinzi aho tugana niba umuntu yibwa akanagira uwo afata ngo atange amakuru bigafata ubusa kweli.

Salama yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

ikibazo nu kwizera ubuntu utamuzi neza kugirango ube umunyerondo byakagombye kuba bikurikizwa nkuko bakuriza ibireba umuntu kuba police. imyirondoro ye nikintu cyangombwa cyane, akazi kose ukorana byahafi na baturage kagombwa kwirindirwa cyane rero ugashizemo uwariwewese ushobora kwikanga ushizemo nabagizi banabi .

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka