Ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Burera babiri bahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo ku itariki 23 Ugushyingo 2019, impanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi umunani bwarohamye mu kiyaga cya Burera, batandatu bararokoka, naho umubyeyi n’umwana we yari ahetse barapfa.

Aba batandatu barokotse impanuka y'ubwato
Aba batandatu barokotse impanuka y’ubwato

Abo baturage bari baturutse mu murenge wa Kinyababa, bazindutse bajya kurema isoko rya Kirambo, mu gihe bari kwambuka, ubwato bubiri barimo burarohama kubera ikirere cy’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi nkuko byatangajwe na ACP Alias Mwesigye, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi.

Yagize ati “Nkuko abaturage basanzwe bakoresha ubwato bajya kurema isoko, muri uru rukerera rwo ku itariki 23 Ugushyingo 2019, abaturage umunani bavaga mu murenge wa Kinyababa ku ruhande rw’ikiyaga cya Burera bagiye mu isoko ahitwa Kirambo, bageze mu nzira bwa bwato uko ari bubiri burarohama kubera umuyaga mwinshi.

Mu bantu umunani bari muri ubwo bwato bwombi harokotse abantu batandatu, umugore n’umwana yari ahetse bitaba Imana”.

Iyo mpanuka ikimara kuba umuturage yatabaje Polisi, na yo ikihagera isanga abantu batandatu bavuye muri ayo mazi ari bazima.

Icyabarokoye ni umwambaro wabugenewe ku bantu bagenda mu bwato bari bambaye, mu gihe umugore n’umwana yari ahetse bitabye Imana ubwo iyo mpanuka yabaga batari yambaye umwambaro wabugenewe.
Uwo mugore yashatse kururutsa umwana ngo amwogane ntibyamushobokera bombi bararohama.

Kugeza ubu umurambo w’umwana wamaze kuboneka ariko umurambo wa nyina nturaboneka, abapolisi bashinzwe ubutabazi mu mazi bakaba bakomeje gushakisha umurambo w’uwo mugore.

Ubuyobozi bwa Polisi bushinzwe umutekano wo mu mazi, bukomeje gukangurira abantu bakora ingendo zo mu mazi kujya bazirikana agaciro k’ubuzima bwabo, aho basabwa kujya babanza kwambara umwambaro wabugenewe utuma batarohama mu gihe habaye impanuka, ari nawo watumye abantu batandatu barokoka nkuko ACP Alias Mwesigye abivuga.

Ati “Impamvu bariya bantu batandatu barokotse, ni uko mbere yo kujya mu bwato babanje kwambara umwambaro wabugenewe ubarinda kurohama (Life Jacket).Ni yo mpamvu dukangurira abantu kujya babyitwararika mbere yo kujya mu bwato bakabanza kuwambara.

Ikindi kandi turakangurira abantu kujya babanza bakareba uko ikirere kimeze, babona hari imiyaga myinshi cyangwa imvura bakaba basubika ingendo cyangwa bagategereza ikirere kikamera neza”.

Mu bwato bubiri bari barimo, ubwato bumwe bwari butwaye abantu batanu, ubundi butwaye batatu, yose akaba yarohamye n’ibindi bintu byari birimo byose biburirwa irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka