Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka

Ikigo cy’itumanaho mu Rwanda Airtel ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda kuwa gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2019, batangije ukwezi ko kwirinda impanuka mu ngendo zisoza umwaka.

Ni ubukangurambaga buzarangwa no kohereza ubutumwa abagenzi n’abashoferi birinda ibyatera impanuka nko kuvugirira kuri telefoni, umuvuduko urengeje igipimo no kwirinda ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga.

Mu Ntara y’Uburengerazuba ni igikorwa cyatangirijwe aho abagenzi bategera imodoka, abagenzi basabwa kugira uruhare mu ngendo bakora, bibutsa abatwara ibinyabiziga kutavugira kuri telefoni, kutarenza umuvuguduko wagenwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Kayigi Emmanuel, avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba kwirinda gucomokara utwuma tugabanya umuvuduko (speed governor).

Ati “Hari imvugo maze iminsi numva ngo umunyonzi ntapfa aba yatashye, ntabwo ari byo amagara araseseka ntayorwa. Iyo umuntu acomoye speed governor akagenda akagonga igiti n’umushoferi ahasiga ubuzima. Iyo ugenze neza ukubahiriza amategeko ugera iyo ujya amahoro. Turifuza ko abantu bose bakoresha umuhanda, kubahiriza amategeko y’umunda turangize umwaka neza, kuko umwaka urashira undi ukaza”.

Uretse kuba ubukangurambaga bwibanda ku batwara ibinyabiziga nk’imodoka zitwara abagenzi, CIP Kayigi avuga ko abanyamaguru n’abatwara amagare kubahiriza amategeko y’umuhanda na bo bibareba mu kurinda ubuzima bwabo.

Jeff Madali umuyobozi wa Airtel mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko bahisemo ukwezi k’Ukuboza, kuko kugira ingendo nyinshi kandi bifuza ko abazikora bagera iyo bajya amahoro.

Ati “Ukwezi k’Ukuboza kugira ingendo nyinshi abantu bajya gusura imiryango yabo, nk’ikigo cy’itumanaho twifuza ko abagenzi bagera iyo bajya amahoro kuko iyo hagize upfa igihugu kiba gihombye natwe tugahomba umufatanyabikorwa”.

Madali, avuga ko mu kwezi koze bazibanda mu kugenda batanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka mu modoka zitwara abagenzi, bazohereza ubutumwa ku banzi n’abatwara ibinyabiziga, ariko ngo bateganya no gukora ibiganiro kuri radiyo kuko hari abadasoma ubutumwa bohererezwa.

Polisi y’igihugu yihaye ibyumwe 52 bigize umwaka mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro” kugira ngo igabanye impanuka zo mu muhanda.

Ku cyumweru cya 31 abatwara ibinyabiziga bavuga ko ingamba za Polisi zigenda zitanga umusaruro.

Umushoferi utwara imodoka yo muri sosiyete ya Ritco waganiriye na Kigali Today, avuga ko kubahiriza amabwiriza bituma badakora impanuka kandi ngo ntibakivunika cyane bashaka gukora ingendo nyinshi ngo barinjiza amafaranga.

Mu kwezi kwa Nzeri 2019, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa cumi mu mpamvu zitera urupfu mu Rwanda, avuga ko buri mwaka nibura abantu basaga 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 3,000 bagakomereka bikomeye, mu gihe ibigo by’ubwishingizi bitanga nibura miliyari 20 Frw nk’impozamarira.

Yagaragaje ko uhereye muri Mutarama ukageza muri Kanama uyu mwaka habaye impanuka 3,241, cyakora ni nkeya ugereranyije n’impanuka 3,864 zabaye mu mezi umunani ya 2018.

CP John Bosco Kabera yagaragaje ko muri izo mpanuka 3,241 izatewe n’abantu baba batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ari 85, mu gihe muri 2018 hari habaye 91 zatewe n’ubusinzi, naho mu mukwabu wo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga barengeje igipimo cya alukolo (Alcol) cya 0.08, abafashwe ni 1,179.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka