Dore Uko Uganda yashinyaguriye Nkurunziza ajya gushyingura Nyirakuru (Video)

Nkurunziza Emmanuel avuka mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyabitare, Umudugudu wa Kazizi ya mbere. Yavuye mu rugo tariki 20 Gicurasi 2018, agiye muri Uganda gupagasa (gushaka imibereho).

Nkurunziza Emmanuel avuga ko yafatiwe muri Uganda arafungwa ubwo yari mu nzira aza mu Rwanda gushyingura nyirakuru
Nkurunziza Emmanuel avuga ko yafatiwe muri Uganda arafungwa ubwo yari mu nzira aza mu Rwanda gushyingura nyirakuru

Nkurunziza avuga ko yaciye ku mupaka wa Kagitumba, yereka abashinzwe abinjira n’abasohoka ibyangombwa, bamuha akajeto (Jeton) akaba ngo yari agiye gukorera i Kampala kuko hari umuntu wari wamurangiyeyo akazi ko kubumba amatafari.

Ku itariki 20 Kanama 2019, iwabo mu rugo ngo baramuhamagaye, bamubwira ko Nyirakuru wari utuye mu Ruhengeri yitabye Imana.

Nkurunziza yabwiye uwo yakoreraga ngo amufashe abone uko ajya gushyingura uwo mukecuru. Umukoresha we yamuhaye ibihumbi 800 by’Amashilingi ya Uganda (ni ukuvuga angana n’ibihumbi 202 by’Amafaranga y’u Rwanda).

Nkurunziza yahashye ibyo azanira umugore we, afata imodoka itwara abagenzi yerekezaga mu Rwanda. Ageze i Kisoro muri Uganda, ngo yasanze habaye umukwabu wo gufata Abanyarwanda n’Abanyekongo.

Babakuye muri iyo modoka, babasaba ko Abanyarwanda bajya ku ruhande rwabo, Abanyekongo na bo bakajya ku ruhande rwabo. Avuga ko Abanyarwanda bari batatu, n’Abakongomani babiri. Ngo babasabye kubereka ibyangombwa, berekana indangamuntu, bababaza Pasiporo, bavuga ko ntazo bafite.

Bati “Niba nta Pasiporo mufite, mugomba gufungwa.”

Ngo abapolisi bo muri Uganda bahise babajyana kuri Polisi y’ahitwa i Bunagana ku mupaka wa Uganda na Congo, babategeka gukuramo inkweto n’ibindi byose bari bafite mu mifuka y’imyenda. Nkurunziza avuga ko yakuyemo telefoni n’amafaranga make yari inyuma mu mifuka y’imyenda, andi mafaranga akaba yari yayabitse mu ikabutura yari yambaye imbere.

Abo bapolisi ngo babashyikirije abasirikari ba Uganda, abasirikari bafata abo Banyarwanda babashyira mu kizu kimeze nabi batangira kubakubita. Ngo babakubitaga bababwira ngo bazane amafaranga bakuye i Kampala, bakababwira ko iyo Abanyarwanda bavuye gupagasa i Kampala baba bafite amafaranga.

Ngo bamukubise inkoni ku mirundi arataka cyane kubera ububabare, bamukuramo imyenda yose bamusangana amafaranga yose yari afite yo muri bya bihumbi 800 barayamwambura, bamwambura n’igikapu cy’imyenda, na telefoni n’inkweto yari yambaye, bamuha kamambili ngo abe ari zo yambara.

Abo Banyarwanda ngo babakubitiraga ukwabo, bakumva hirya aho batwaye ba Banyekongo na bo barimo gutaka.

Babakuye aho ku gisirikari bakubitirwaga, babajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, bahageze babakorera inyandiko, ariko ngo ikintu bababajije ni igihe bavukiye n’imyaka yabo gusa.

Uwo munsi babafatiyeho ngo bahise babajyana mu rukiko, Nkurunziza Emmanuel bamushinja ko yaje muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Nkurunziza yisobanuye ko yaje mu buryo bwemewe ndetse ko afite n’ibyangombwa usibye ko umusirikare yabimwambuye, ariko ibisobanuro bye ntibyahabwa agaciro. Umucamanza ngo yababwiye ko badakwiye kuza gukinira ku butaka bwa Uganda kuko atari ubwabo. Yanababwiye ko bahereye kera babirukana ariko bakaba baranze kureka kuza kuri ubwo butaka.

Umucamanza yahise ategeka ko Nkurunziza afungwa amezi atatu, nyuma bakazamusubiza iwabo. Undi munyarwanda bari kumwe we ngo bamukatiye gufungwa amezi umunani kuko bamusatse bagasanga nta mafaranga yari afite, naho ba Banyekongo bo babafunga amezi 18.

Nkurunziza avuga ko bahise bajya kubafungira muri gereza ya Kisoro asangamo abandi Banyarwanda 21 bose hamwe baba 23.

Aho muri gereza ngo bahabaga bakubitwa, bagakora n’imirimo y’ingufu, by’umwihariko Abanyarwanda bakabajyana cyane cyane mu mirima guhinga bakavuga ko Abanyarwanda ari bo bafite ingufu kandi badashobora no gutoroka ngo bagere mu Rwanda.

Ku itariki 27 Ugushyingo 2019 ubwo Nkurunziza yari arangije igifungo yakatiwe cy’amezi atatu, uwari ukuriye gereza yaje kubabaza niba bemera akajya kubandikisha mu mpunzi zo muri Congo cyangwa akabajyana mu gisirikari muri Congo, ariko barabyanga kuko bo bashakaga kujya iwabo mu Rwanda.

Ngo bakomeje kubahatira kujya mu gisirikari muri Congo cyangwa bakabajyana mu mpunzi zo muri Congo, kuko ngo mu Rwanda nta mahoro ahari ndetse ko ugezeyo aturutse muri Uganda bahita bamwica, ariko baranangira bakomeza gusaba ko babarekura bakajya mu Rwanda, niba ari ukubica bakazicirwa mu gihugu cyabo.

Abo banyarwanda ngo bamaze kwanga ibyo babasabaga, babahimisha kubagaburira kawunga yaboze ndetse idahiye irimo n’inyo ariko bakihangana bakayirya.

Ku itariki 02 Ukuboza 2019 nibwo Nkurunziza bamurekuye kuko yari yararangije igifungo cy’amezi atatu. Icyakora yabajije uwari ukuriye gereza niba bamusubiza ibintu bye bamwambuye, ariko barabimwima, ahubwo uwo wari ukuriye gereza ategeka ko bamuha igihumbi cy’Amashilingi ya Uganda.

Ngo bamunyujije no kuri sitasiyo ya polisi ya Kisoro ari na ho yamburiwe ibyo yari afite, nabwo abajije niba bamusubiza ibintu bye bamwambuye, umupolisi amukubita inkoni aramubwira ngo aceceke.

Ngo bahise bamwuriza imodoka ya Polisi ya Uganda, imugeza ku mupaka wa Cyanika bamuhereza Abapolisi b’u Rwanda.

Abo bapolisi bo muri Uganda babwiye abo mu Rwanda ko umuntu wabo bamubahaye, babahereza n’igipapuro kigaragaza ko yari afungiwe muri Uganda akaba arekuwe.

Nkurunziza agira inama Abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kwigengesera byaba na ngombwa bakabireka kuko hariyo n’abandi benshi bari i Kampala bamaze igihe barabuze uko bagaruka mu Rwanda.

Reba Video y’uburyo Nkurunziza asobanura ibyamubayeho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IHANGANE MWANA WA MAMA NGWINO USHABIKIRE MU RWAKUBYAYE HOSE BIRASHOBOKA. ABAGANDE MUBAREKE IBYO BAKORA BIFITE IHEREZO KANDI BAZASANGA BARIBESHYE. GUSA ABANYARWANDA BITUBERE IMPAMVU ITUMA DUKORANA IMBARAGA N’UBWENGE MUBIDUTEZA IMBERE. GUSA MBABAZWA N’ABO MBONA BIRIRWA BIYICARIYE AHO GUCA HIRYA NO HINO NGO IYO KAUNGA BADUKANGISHA EJO NATWE TUZABE TUYIBARUSHA.

NTIGURIRWA Alexis yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

IHANGANE MWANA WA MAMA NGWINO USHABIKIRE MU RWAKUBYAYE HOSE BIRASHOBOKA. ABAGANDE MUBAREKE IBYO BAKORA BIFITE IHEREZO KANDI BAZASANGA BARIBESHYE. GUSA ABANYARWANDA BITUBERE IMPAMVU ITUMA DUKORANA IMBARAGA N’UBWENGE MUBIDUTEZA IMBERE. GUSA MBABAZWA N’ABO MBONA BIRIRWA BIYICARIYE AHO GUCA HIRYA NO HINO NGO IYO KAUNGA BADUKANGISHA EJO NATWE TUZABE TUYIBARUSHA.

NTIGURIRWA Alexis yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka