Uwakorewe iyicarubozo muri Uganda araburira Abanyarwanda bashaka kujyayo

Ruzigamanzi Felicien ukomoka mu mudugudu wa Murisanga, Akagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, araburira Abanyarwanda batekereza kujya muri Uganda ko bibaye ngombwa babireka kubera ubugome buri gukorerwa Abanyarwanda muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko agize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019, avuye muri Uganda aho yari afungiye igihe kirenga umwaka.

Ruzigamanzi yatangarije Kigali Today ko nubwo atabashije kumenyana na bagenzi be b’Abanyarwanda ariko ngo na bo yababonye aho yari afungiye, bityo akaba agira inama Abanyarwanda yo kutajya muri icyo gihugu.

Yagize ati “Ubutumwa bwo naha abanyarwanda ni uko bareka ubugande, bakaguma mu gihugu cyabo, kubera ko gifite amahoro.”

Ruzigamanzi yakomeje avuga ko yagiye muri Uganda muri Nyakanga 2018 gushaka akazi nyuma yo kwibwa igare yakoreshaga mu kazi k’ubunyonzi.

Yagize ati “Icyatumye njya gukora mu Bugande ni uko nari ngiye gushaka amafaranga, njyewe banyibye igare ntinya gusubira mu rugo ndavuga nti reka nkorere igare ry’abandi, ninyabona ngaruke, nibwo buryo nagiyemo.”

Uyu musore w’imyaka 23 kandi yasobanuye ubuzima yari abayeho muri gereza.

Yagize ati “Ubuzima bwari bumeze nabi, kuko barankubise, barampingisha bankoresha ibindushije imbaraga, sinarya. Twaryaga rimwe gusa, ibiryo ushyira mu kanwa rimwe ukaba urangije kurya.”

Ruzigamanzi afite inkovu mu mugongo no ku maguru zigaragaza iyicarubozo yakorewe
Ruzigamanzi afite inkovu mu mugongo no ku maguru zigaragaza iyicarubozo yakorewe

Hashize iminsi Abanyarwanda batuye muri Uganda n’abasanzwe bagendayo bahohoterwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagatabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Bamwe muri abo bafatwa bamaze iminsi bazanwa n’inzego zo muri Uganda zikabajugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda barembye kubera iyicarubozo baba barakorewe.

Icyakora u Rwanda rwo rwakomeje kugaragaza ko ibivugwa na Uganda nta shingiro bifite, ko ibikorerwa Abanyarwanda muri Uganda ari ihohoterwa n’akarengane, dore ko abo bantu bafatwa badashyikirizwa inkiko ngo baburanishwe ku byo baregwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka