Abapolisi b’u Rwanda n’aba Sudani y’Epfo basoje amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi 27 barimo 13 b’u Rwanda na 14 baturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu. Aya maguhurwa ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze bahugurwa, by’umwihariko ashimira abapolisi ba Sudani y’Epfo bitabiriye aya mahugurwa, abifuriza muri rusange kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe no kuzazisangiza bagenzi babo.

DIGP Marizamunda yavuze ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu kwihutisha ubukungu bw’isi ndetse no guhuza abantu benshi mu buryo bworoshye haba mu muco no mu mihahiranire, mu bijyanye n’ubukerarugendo, guhanahana ibicuruzwa n’ibindi kuko ari rwo rugendo rwihuta cyane kandi rugahuza abatandukanye rukanatanga n’akazi kuri benshi.

Yagize ati: “Kugira ngo turusheho guteza imbere uru rwego rwihutisha ubukungu mu bihugu byacu, biradusaba no gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’aho ibi bikorwa bibera ari ho ku bibuga by’indege. Ubu ibyaha byiganje cyane ku isi hose n’iby’iterabwoba n’ibikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ababikora bagira amayeri menshi, ni yo mpamvu natwe bidusaba kugira ubumenyi buhagije mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano ku bibuga by’indege kuko ari ahantu h’ingenzi ku bihugu byacu.”

Yababwiye ko bagomba guhora buri gihe bazirikana ko iyo ku bibuga by’indege habaye ikibazo cy’umutekano cyane nk’iyo hari abahatakarije ubuzima cyangwa bakahakomerekera biba ari ikibazo gikomeye kuko ingendo zo mu kirere zitongera gukorwa. Yabasabye ko bahora bari maso bagahangana n’ibyo byaha kugira ngo abakora ingendo zo mu kirere bahorane umutekano usesuye ndetse no ku bibuga by’aho bashinzwe gucungira umutekano.

Yabibukije ko ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege ari urwego rugomba kuba rwubakitse rufite imyitozo n’ubumenyi buhagije, bityo abasaba gushyira ubwo bumenyi mu bikorwa no kuzabwongera kandi ibyo bakora byose bakabikora kinyamwuga bahesha isura nziza ibihugu byabo.

Major Charles Chingoth Thok, umupolisi wari uhagarariye abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo yashimiye Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange uburyo babakiriye n’ubumenyi babasangije avuga ko bagiye gushyira mu bikora inyigisho bungutse bityo umutekano wo ku bibuga by’indege urusheho kuba mwiza no kuba nyabagendwa.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa, Captain Sarah Keji Wani yavuze ko bungutse byinshi bityo bagiye kuba umusemburo w’impinduka mu kurushaho gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege.

Yagize ati: “Twahawe ubumenyi bwinshi mu bijyanye no gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege, kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’ikoranabunga ndetse n’uburyo wabitahura, uko basaka umugenzi, imitwaro n’ibindi bitandukanye. Ubu bumenyi rero ntabwo tuzabwihererana tuzabusangiza bagenzi bacu.”

Insepector of Police Joseph Bizumuremyi na we witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko hari byinshi yarushijeho kunguka mu bijyanye no kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’ikoranabuhanga n’uburyo yahangana na byo ndetse ko yungutse n’ubundi bumenyi bujyanye no gucunga umutekano wo ku kibuga cy’indege.

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Sudani y’Epfo mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhana amahugurwa atandukanye kuko abapolisi b’igihugu cya Sudani y’Epfo basanzwe bakorera amahugurwa atandukanye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka