Umuturage wa Uganda arwariye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa n’ingabo z’igihugu cye

Umuturage wo mu gihugu cya Uganda witwa Sebudidimba John, arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu Karere ka Burera, aho ashinja ingabo za Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Uyu musaza ni umuganda uri kuvurirwa mu Rwanda nyuma yo gukubitwa n'ingabo za Uganda zikeka ko ari umunyarwanda
Uyu musaza ni umuganda uri kuvurirwa mu Rwanda nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Uganda zikeka ko ari umunyarwanda

Uwo musaza w’imyaka 60 ukomoka mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kisoro hafi y’umupaka wa Cyanika, Polisi y’u Rwanda ni yo yamugejeje mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu ijoro ryo ku itariki 11 Ukuboza 2019 atabasha kuvuga, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Aganira na Kigali Today ubwo yamusangaga aho arwariye, ntiyabashaga kweguka ku gitanda, yari afite ibipfuko mu isura yose, avuga ko yatewe n’ingabo zo mu gihugu cye zamufatiye mu nzira ziramukubita zimwita Umunyarwanda.

Ngo yari mu nzira ataha mu masaha y’ijoro, nyuma y’uko yari yagiye gusura inshuti ze imvura ikagwa ari nyinshi ikamuhezayo ategereza ko ihita agataha.

Ngo imvura ikimara guhita yafashe urugendo mu masaha y’ijoro, atashye agwa mu itsinda ry’abasirikare batanu niko kumufata baramukubita bavuga ko ari Umunyarwanda.

Yagize ati “Ubwo nari nagiye gusura umugabo witwa Garasiyani w’inshuti yanjye, imvura yaguye ituma nkerererwayo. Navuyeyo nkererewe, manutse njya iwanjye nibwo nahuye n’abasirikare batanu b’iwacu batangira kunkubita, bari batekereje ko ndi Umunyarwanda kuko bankubitaga bambwira ko ndi Umunyarwanda”.

Avuga ko yabacitse nyuma y’uko haje umusore w’Umunyarwanda mu gihe bariho babakubita bombi abaca mu rihumye yirukira mu ishyamba abacika atyo.

Agira ati “Bakomeje kunkubitana n’uwo musore kubera ubwoba bwinshi nari mfite, nirukira mu ishyamba nza inzira yose ntazi aho ngana mbona mpingutse ku mupaka wa Cyanika, mpahurira na wa musore nabasiganye.

Uwo musaza ufite umugore n’abana batandatu, avuga ko muri uko kwiruka akiza amagara ye byamubereye amahirwe kuko bakigera ku mupaka wa cyanika, Polisi y’u Rwanda yabatabaye ibageza kwa muganga aho batangiye kugarura ubuzima.

Ati “Iyo ntagira abapolisi b’u Rwanda mba napfuye kuko mu maso hose navaga amaraso. Ariko aho bangereje kwa muganga ndumva ndi gukira. Ndumva narenganyijwe n’ingabo z’iwacu kuko bankubise ntacyo nzira, bagize ngo ndi Umunyarwanda”.

Maniragaba we yakubiswe agerageza gutaha mu Rwanda

Maniragaba Emmanuel uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza urwariye hamwe n’uwo musaza mu kigo nderabuzima cya Cyanika, avuga ko yakubiswe ubwo yageragezaga gutaha mu Rwanda.

Uwo mugabo w’imyaka 31, avuga ko na we yakijijwe n’amaguru nyuma y’uko yasanze bakubita uwo musaza na we bakamwahuka bamujombagura ibyuma. Ngo yabonye ko ashobora kuhasiga ubuzima, yiruka asa nk’uwiyahura ku bw’amahirwe abona arabacitse.

Maniragaba na we yagejejwe mu kigo nderabuzima cya Cyanika nyuma yo gukubitwa n'ingabo za Uganda
Maniragaba na we yagejejwe mu kigo nderabuzima cya Cyanika nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Uganda

Maniragaba Emmanuel wagiye mu gihugu cya Uganda gupagasa muri Mutarama 2018, avuga ko akigerayo yabanje gufungwa mu gihe kingana n’amezi icyenda, aho yakoreshwaga imirimo y’agahato ari na ko akubitwa nyuma aza gufungurwa.

Agira ati “Tariki 4 /01/2018, nagiye gupagasa muri Uganda nyura ku mupaka nta n’ibyangombwa bambajije. Nkigerayo mu gihe cy’iminsi ibiri bahise bamfata baramfunga mu gihe cy’amezi icyenda. Nafunzwe nkubitwa nkoreshwa imirimo y’agahato na bagenzi banjye kugeza mfunguwe, banzana ahitwa Kisoro”.

Avuga ko akimara gufungurwa atigeze ataha, ngo yigiriye inama yo kubanza gukorera amafaranga kugira ngo abone icyo azanira umugore we n’umwana yari amaze igihe atabonana na bo, atangira akazi muri Resitora mu gace ka Kisoro.

Yavuze ko yakubiswe n’abasirikare ba Uganda ubwo bahuriraga mu nzira mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2019 atashye mu Rwanda. Ngo yasanze bakubita uwo musaza, na we ngo nibwo bamufashe bamukubitisha ibyuma bamukomeretsa ku jisho, ku munwa, akomereka cyane no ku ntoki.

Ngo muri uko kumukubita yagize ububabare bwinshi, akizwa no kwiruka aho yishoye mu ishyamba abona arabacitse we n’uwo musaza, aho bageze ku mupaka bafite ibikomere byinshi ku mubiri, Polisi ihita ibatabara ibageza ku ivuriro.

Ati “Nasanze bakubita uwo musaza nanjye bahita banyahuka, icyandengeye ni amaguru. Nabashije kwirukanka ndabasiga njye na wa musaza tukigera ku mupaka wa Cyanika, nibwo Polisi yatugejeje ku ivuriro”.

Maniragaba avuga ko amashilingi ya Uganda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bye yari yitwaje yabyambuwe n’abo basirikare. Ngo ibindi birimo amafaranga yakoreye n’imyambaro ye yari yabanje kubyohereza.

Yasabye Abanyarwanda bagitekereza kujya muri Uganda kubicikaho, kuko ngo umutekano w’Umunyarwanda muri icyo gihugu ugerwa ku mashyi.

Ati “N’uwampa iki, sinasubira muri Uganda, kuko kuva mbayeyo nta mahoro nigeze mbonayo. Umuntu wese ugitekereza kujya mu gihugu cya Uganda, namugira inama yo kubyibagirwa akarengera ubuzima bwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifuzaako mwashirgaho nikyangombwa kereka ubwenegihugu bwumuntu apana kuvuga ngo nibugande ntakimenyosho.

Steven yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka