Yagiye agiye kuragira inka, bimuviramo gufungirwa muri gereza nyinshi za Uganda

Ndayambaje Jackson, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 26, agaragaza kwiheba gukabije bitewe no gufungirwa mu magereza menshi mu gihugu cya Uganda, aho avuga ko yakubitiwe, akicishwa inzara ndetse akanakoreshwa imirimo y’agahato.

Ndayambaje Jackson uvuye muri Uganda avuga ko yahahuriye n'ibyago byinshi
Ndayambaje Jackson uvuye muri Uganda avuga ko yahahuriye n’ibyago byinshi

Yavuye iwabo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera, tariki 23 z’ukwezi kwa Gicurasi muri 2017, agiye gushaka akazi i Nyagatare, ngo haza umuntu amusaba kwambukana na we muri Uganda akajya kumuragirira inka.

Ndayambaje avuga ko yabonye akazi ku muturage wo mu karere ka Nyagasongora, ariko ko nta mahirwe yahagiriye bitewe no kumufata nabi ndetse banamwambura indangamuntu kugira ngo atazabatoroka.

Avuga ko byageze ubwo yigira inama yo kugaruka mu Rwanda n’amaguru, araza bumwiriraho ahita ajya kurara mu rusengero.

Aha na ho avuga ko yahahuriye n’ibyago kuko abaturage bamubonye bakamukubita, bituma polisi ihurura imujyana kumurarana.

Agira ati “Bwarakeye, bitewe nuko nta ndangamuntu nari mfite (aho nakoraga bayinyambuye), abapolisi banjyanye kuri sitasiyo ya Nakasongola, mpamara icyumweru n’iminsi itatu nzi ko nzataha.

Aho kuntahana banyambitse amapingu, ngeze mu rukiko umucamanza ansomera ibyaha by’uko bamfatiye mu rusengero nta n’ibyangombwa mfite, yahise ankatira igifungo cy’umwaka wose, nkirangije na none bansubiza kuri polisi”.

Akomeza agira ati “Aho nahamaze iminsi itatu, kuwa kane banjyana kumfungira ahitwa Kireka, na ho baza kuhankura banjyana ahitwa Kololo mpamara icyumweru n’iminsi itatu.

Muri ubwo buroko ntabwo bagaburaga, kereka nk’umuntu washoboraga kumenya ko mpari akangemurira ibyo kurya rimwe na rimwe. Ubwo inzara yari igiye kuhanyicira haje umupolisi mukuru abategeka kuntwara aho bateka bakagaburira imfungwa”.

Ndayambaje avuga ko abo bacungagereza batahise bamwimura kuko nyuma yaho ngo yamaze ibyumweru bibiri n’iminsi itatu aho kuri polisi ya Kololo.

Avuga ko bahise bamuzana ahitwa Jinja Road, ariko na ho ngo bamugaburiraga saa cyenda z’igicamununsi gusa kandi ibidahagije, ahamara ibyumweru bitatu n’iminsi itatu.

Ndayambaje avuga ko nyuma haje abakozi b’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, basuye gereza bavuganira benshi na we arimo, hashize iminsi itanu baramufungura banamushyira mu modoka imugeza ku mupaka w’u Rwanda i Kagitumba mu karere ka Nyagatare.

Ati “Ndi muri gereza narahingaga ngakubitwa mu mbavu no mu gice cy’inyuma ku kibuno, naziraga kuba Umunyarwanda no kuba ngo narambutse mu buryo butemewe, nyamara naranyuze ku mipaka yombi bakansinyira.

Bitewe nuko banzengurutsaga amagereza menshi, nagiye kwemera ko ngeze mu gihugu cyanjye ari uko nambutse umupaka wa Kagitumba, nashimye Imana mvuga nti Mana n’iyo nagenda nkagwa mu Rwanda, ababyeyi banjye bakampamba iwacu”.

Ndayamabaje avuga ko asize abandi Banyarwanda benshi nka 40 muri gereza ya Nakasongora, akaba agira inama uwifuza kujya muri Uganda wese guhina akarenge agashakira imirimo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka