Abapolisi 240 basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 240 b’u Rwanda, kuri uyu wa mbere basimbuye bangenzi babo 240 bamaze umwaka mu muri Sudani y’Epfo, aho bajya kurinda ibigo by’Umuryango w’Abibumbye (UN), abakozi bawo ndetse n’inkambi z’impunzi.

Abapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo
Abapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo

CP Bruce Munyambo, uyobora ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage, avuga ko umuryango w’abibumbye, ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage kugeza ubu bishimira imikorere y’abapolisi b’u Rwanda.

Avuga ko aba bapolisi bahawe imyitozo ihagije yo kugarura amahoro muri icyo gihugu kimaze imyaka itandatu mu mvururu zishingiye kuri politiki.

Ati “Mu buzima bwa buri munsi bararinda, barasaka, bafatanya na bagenzi babo, abasirikare n’inzego za Leta, ndetse banakorana umuganda n’abaturage.

Iri simburana rya buri mwaka rikozwe ku nshuro ya gatanu, UN iratwizera, ikadushimira ko tunatanga abapolisi benshi”.

Aba bapolisi 240 bazamara umwaka bakorera ahitwa Malakal mu ntara ya Upper Nile, imwe mu zigize Sudani y’Epfo, hakaba hamaze gusimburanwa abagera kuri 1,200 mu myaka itanu ishize.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari n’undi mutwe ugizwe n’abapolisi b’u Rwanda 160 biganjemo abagore, umaze gusimburana inshuro ebyiri (mu myaka ibiri ishize), ukaba ukorera mu murwa mukuru Juba.

Hakaba n’undi mutwe ugizwe n’abapolisi 160 bamaze gusimburana inshuro enye mu myaka ine ishize, bakaba bakorera mu bindi bice bigize umujyi wa Juba.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko hari n’igihe bahosha imyigaragambyo ihanganishije abaturage bari ku ruhande rwa Perezida Salva Kiir n’abashyigikiye uwo bahanganye, Riek Mashar.

Sudan y’Epfo yatangiye kubamo imvururu za politiki mu mwaka wa 2013, nyuma y’imyaka ibiri icyo gihugu cyari kimaze kibonye ubwigenge, aho cyiyomoye kuri Sudan.

Polisi y’u Rwanda inafite abagera kuri 420 bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu cya Repubulika ya Santarafurika, bakaba baratangiye gusimburanayo kuva mu mwaka wa 2014.

Uretse umutwe ukorera i Juba w’abiganjemo abagore, Polisi y’u Rwanda ifite ihame ry’uko mu bo yohereza mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu, 30% bagomba kuba ari abagore.

Abapolisi b’u Rwanda basoje ubutumwa muri Sudani y’Epfo na bo bamaze kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019, mu masaha ya saa saba z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka