Yafungiwe muri Uganda, avunwa intoki ahatirwa kwinjira muri RNC

Hitamana Emmanuel w’imyaka 22 hamwe na Muhawe Elia w’imyaka 21, bagarutse mu Rwanda nyuma yo kurekurwa na Uganda muri uku kwezi k’Ugushyingo 2019, aho bavuga ko bacitse imirimo y’agahato, gukubitwa no kwicishwa inzara.

Hitimana Emmanuel avuga ko yavunwe intoki azira kwanga kujya muri RNC
Hitimana Emmanuel avuga ko yavunwe intoki azira kwanga kujya muri RNC

Hitimana yaje afite ibipfuko ku kiganza cy’ukuboko kw’ibumoso, akavuga ko kirwaye kubera ko abapolisi ngo bashyiraga ibyuma bya ’fer à beton’ hagati y’intoki bakazikanda, kugira ngo yemere kwinjira mu mutwe uregwa kurwanya u Rwanda wa RNC.

Agira ati “Bankandaga intoki bambwira ko ndi maneko ya Perezida (w’u Rwanda) bakajya bambwira ngo njye kwa Kayumba, nababwiraga ko ntabyo nshoboye, nkeka ko iyo nemera bataba barankomerekeje intoki, ubu urutoki rw’agahera rwaravunitse”.

Hitimana Emmanuel avuga ko yavuye iwabo i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza mu kwezi kwa Werurwe k’umwaka wa 2017, agiye gusura mukuru we uba muri Uganda witwa Bizimana Theoneste.

Avuga ko yagezeyo uwo mukuru we akajya amukoresha mu gucuruza mu iduka rye, agiye gutaha mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2019, uwo mukuru we wari wabanje kumwangira ngo yaje kumuha imitwaro 20 (ibihumbi 200 by’amashilingi ya Uganda) arataha.

Hitimana avuga ko yageze hafi yo ku mupaka wa Kagitumba ahitwa Sofia, abapolisi bakamuhagarika, baza kumujyana kumufungira i Ntungamo muri gereza.

Avuga ko urukiko rwari rwaramukatiye igifungo cy’amezi atatu, ariko ngo yarakirangije aho kugira ngo bamurekure atahe ahubwo bamuhaye akazi ko gutema ibyatsi n’indi mirimo ivunanye harimo no kumwicisha inzara.

Hitimana avuga ko yarekuwe ubwo umwe mu bapolisi ba Uganda uvuga ikinyarwanda yaje akamugirira imbabazi, amuha amashilingi ya Uganda ibihumbi 10 (umutwaro umwe) araza yambukira ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare.

Avuga ko asize abandi Banyarwanda nka bane ku biro bya Polisi ya Ntungamo hamwe n’abandi nka 30 muri gereza, akaba aburira abantu guhagarika kujya muri Uganda.

Muhawe Elia ukomoka i Nyagatare, we avuga ko yagiye gukorera amafaranga muri Uganda mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2019 atazi ko Abanyarwanda basigaye bagirirwa nabi.

Muhawe Elia wagiye muri Uganda gupagasa(gukorera amafaranga) ngo ntabwo yari azi ko yagirirwa nabi
Muhawe Elia wagiye muri Uganda gupagasa(gukorera amafaranga) ngo ntabwo yari azi ko yagirirwa nabi

Avuga ko yabanje gukora mu rutoki rw’umuntu akaza kujya gushaka ahandi bamuhemba menshi (ibihumbi 80 by’amashilingi), ari naho abapolisi bamukuye bajya kumufungira kuri sitasiyo ya Ntungamo.

Avuga ko yahamaze ukwezi haza umwe mu bakuru ba Polisi akababaza icyo bazira, nyuma yaho babahaye za kupakupa ngo bajye hanze gutema ibyatsi, haza umwe mu bapolisi ababwira ko basohoka biruka bakigendera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inkuru nkizi kuzemera ni uko uba waravutse ejo.

Hesan yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Ariko ibi simbyumva.Ni gute wabwira umuntu ngo akurwanirire atabishaka?Niyo wamuha ibya Mirenge,watsindwa nta kabuza.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

kagarama yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Nibe nawe rata uvuze ibyururutsa imitima (Amen )

mucyo Honorin yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka