Umubyeyi wa Nsengiyumva yavuze uko yakuze akunda igisirikare none yabaye we

Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 25 y’ubukure, ni umwe muri 320 bambitswe ipeti rya ‘sous-lieutenant’ na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 i Gako mu karere ka Bugesera.

Perezida Kagame avuga ko umwuga w’igisirikare ari yo mahitamo ye ya mbere, ndetse akaba awuhamagarira abandi bose bawifuza.

Sous-Lieutenant Nsengiyumva Emmanuel avuga ko igihe yari akiri umwana ngo yakundaga abasirikare bigatuma ashaka kumera nka bo mu ngendo no mu myifatire, kugeza ubwo yabihisemo arangije kwiga kaminuza.

Umubyeyi we Mukamukwende Patricie, yabishimangiye avuga ko kwinjira mu gisirikare kwa Nsengiyumva ngo kutatunguranye kuko mu bana be batanu nta witwaraga nka we.

Ati “Kari akana kari sharp(gakerebutse), kiyemera kandi kikunda cyane, nakaguriraga imyenda kagaca muri santere kiyemera, gakoze mu mifuka kitwaye ukuntu. Ukabona ari akana gashimishije.

Kari gato cyane ariko ukabona ko kiyumva mu buryo budasanzwe, yamye ari umwana w’umuhanga, yabaga uwa mbere buri gihe, yarangije kaminuza afite imyaka 23”.

Ubwo Perezida Kagame yari amaze kubambika ipeti, yahamagaye n’abandi bose bumva bakunze igisirikare kukijyamo, kuko ngo kizabahesha agaciro kandi nta bwoba giteye nk’uko babikeka.

Perezida Kagame na we yavuze ko amahitamo ye ya mbere ari igisirikare
Perezida Kagame na we yavuze ko amahitamo ye ya mbere ari igisirikare

Agira ati “Ni umwuga ushimishije kandi uhesha agaciro abawurimo bikagera no ku gihugu muri rusange, nubwo muhawe iminsi y’ikiruhuko bisa nk’aho nta gihari kandi ni yo miterere y’uyu mwuga”.

Ati “Aho muzaba muri hose mu bavandimwe banyu n’inshuti, urishima ariko igice cy’umutima n’ibitekerezo bigahora biri ku nshingano z’umwuga ukora, ndetse ukaba ushobora no guhamagarirwa gukora igihe icyo ari cyo cyose.

Perezida Kagame yashimiye abitwaye neza
Perezida Kagame yashimiye abitwaye neza

“Ngira ngo ibyo mwabihisemo mubizi kandi mwarabyigishijwe, ntabwo biteye ubwoba ahubwo mugira amahirwe kuba mwarabitegujwe.

Nanjye mpawe guhitamo nahitamo uyu mwuga w’igisirikare, ndetse n’abandi bifuza kuwuhitamo turawubahamagariye, turawubifurije”.

Perezida Kagame yashimiye imiryango y’abasirikare bambitswe ipeti kuko ngo babakundiye baranabaherekeza mu guhitamo uwo mwuga.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Gako, Brig Gen Dr Ephrem Rurangwa, avuga ko batojwe indangaciro za gisirikare no kuba abayobozi b’ingabo mu nzego zitandukanye, kandi agahamya ko ibi byagezweho.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko barimo gutangiza amasomo ya siyansi yiyongera ku y’igisirikare, ku buryo mu mwaka wa 2024 iri shuri rizaba ritanze abaganga b’impuguke barenga 90.

Kureba andi mafoto yaranze uyu muhango, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igisirikare nikiza kuko nge ndagikunda ariko impungenge ninyinshi Harimo nko kuba ababyeyi batabyumva arikonjye ngomba kujya mugisirikare uyumwaka mujye mutubwira gahunda yose ijyanye nama kuru yose ajyendanye niyandika abashakakujya mugisirikare murakoze

hagenimana j.m.v yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka