Abantu 10 barimo n’abanyamahanga bafashwe bakekwaho kwiba umuriro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu, REG, kiratangaza ko mu mukwabu wakozwe muri iki cyumweru kuva tariki 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019, hafashwe abantu 10 harimo n’abanyamahanga bakekwaho kwiba amashanyarazi bakoresha mu ngo zabo cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi byabo bitandukanye.

REG ifatanyije n'inzego z'umutekano n'abaturage muri rusange bahagurukiye kwamagana no guhana abiba umuriro w'amashanyarazi
REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange bahagurukiye kwamagana no guhana abiba umuriro w’amashanyarazi

Ni umukwabu uhoraho ukorwa na REG ifatanyije n’inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

Tariki 21-11-2019 Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, Akagari ka Kabilizi, Umudugudu wa Mata, uwitwa MUKAMUSONI Elizabeth, yafashwe yibira umuriro mu kabari ke.

Tariki 20-11-2019, Inzu ebyiri z’umuhinde witwa GULAM Jasat zikodeshwa n’umugandekazi witwa NAKIGULI Kevyn ziherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Kimihurura, Akagari k’Amahoro zafashwe ziba umuriro, gusa aba bombi yaba nyir’inzu n’ukodesha ntibari bahari ikirego cyahise gishyikirizwa RIB ya Kimihurura ngo ibakurikirane.

Ku itariki 19-11-2019 mu Karere Ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Mburabuturo, Umudugudu wa Kigese, uwitwa NSANZUMUHIRE Charles w’imyaka 36, yafatiwe mu cyuho yiba amashanyarazi. Ubu ari gukurikiranwa kuri na RIB ya Musanze. Kuri iyo tariki kandi mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Akagari ka Kigarama, uwitwa Damien Mulindabigwi yafashwe akekwaho kwiba amashanyarazi ahita ashyikirizwa RIB ya Murambi ngo akurikiranwe.

Ku itariki 18-11-2019 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, Umudugudu wa Nyakabungo, imashini zisya za NDAGIJIMANA Jean Claude na NIYONSENGA Augustin zafashwe zikoresha umuriro w’umwibano. Abakekwa bombi ntibari bahari, ikibazo cyahise gishyikirizwa RIB ngo igikurikirane. Kuri iyi tariki mu Kagari ka Karitutu, Umurenge wa Muhazi muri Rwamagana uwitwa MUNYANEZA Edouard uzwi nka SUDIRE wari warihinduye umukozi wa REG yibira abaturage amashanyarazi yarafashe ahita ashyikirizwa RIB ngo akurikiranwe.

Tariki 15-11-2019 Uwineza Fabien yafatiwe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo aha ingo umuriro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki 14-11-2019 Kayisire Charles uhagarariye Airport Inn Motel iherereye i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege yafashwe yibira amashanyarazi muri iyi nzu. Ni inshuro ya 2 mu mezi 3 abakorera muri iyi nzu bari bafashwe biba umuriro ndetse bahise bashyikirizwa FRIB ngo bongere bakurikiranwe kuri ibyo byaha. Uwo munsi kandi Buregeya Martin utuye muri Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Taba yafashwe yiba umuriro. Ubu afungiye i Kinyinya kuri Polisi ndetse dosiye yahawe RIB ngo ibikurikirane.

Muri abo 10, abantu 7 bari gukurikiranwa, abandi batatu barabuze bari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Abaturage barasabwa kudahishira abiba umuriro w'amashanyarazi, aho usanga bayobya inzira zijya muri mubazi amashanyarazi yanyuragamo
Abaturage barasabwa kudahishira abiba umuriro w’amashanyarazi, aho usanga bayobya inzira zijya muri mubazi amashanyarazi yanyuragamo

Umuyobozi Ushinzwe kurwanya ibihombo muri EUCL-REG, Nkubito Stanley, yamaganye ubujura bw’amashanyarazi, avuga ko butazihanganirwa kandi ko ingamba zo kuburwanya zakajijwe. Yongeyeho ko ubwo bujura bukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu kandi ko bushobora guteza ibibazo bitandukanye birimo impanuka zateza urupfu n’ibindi.

Nkubito yavuze ko abenshi mu bafashwe bafashwe REG ibifashijwemo n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Kuva mu Ukuboza 2018, REG ikoresha uburyo butandukanye mu gutahura abakora ubujura bw’amashanyarazi kugira ngo bagezwe mu butabera.

Imibare ya REG yerekana ko igihombo mu bucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi kikiri hejuru, kuko kingana na 6.5 ku ijana by’ingufu zitunganywa mu gihugu hose kandi ahanini giterwa n’ubwo bujura. Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko umuriro wibwe wari ufite agaciro ka miliyari 1.9 frw.

Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, riteganya ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura,kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi hazabu iriyongera ku nzu z’ubucuruzi n’inganda ikaba yagera kuri 10.000.000 frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka