RIB yataye muri yombi batandatu bazira ubucuruzi butemewe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi abantu batandatu bazira ubucuruzi bw’uruhererekane rutemewe n’amategeko.

Abatawe muri yombi nk’uko RIB yatangaje amazina yabo ibinyujije kuri Twitter ni Munezero Daniel, Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima, bakorera muri Amway Group Ltd.
RIB kandi yanafashe Bizumuremyi Rafiki na Shema Darius, bombi bakorera muri Master Global Partners Ltd.
RIB yavuze ko abo bose bakurikiranyweho gukora ubwo bucuruzi bw’uruhererekane butemewe n’amategeko, ubwo bucuruzi bukaba ngo burangira abatanze amafaranga yabo bayambuwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwaboneyeho no gukangurira abaturarwanda kwirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemewe ahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, runashimira kandi abatanze amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.
Ohereza igitekerezo
|
E-mail narinyibeshyeho
Nange ndumwe mubanyamuryango bambuwe anfaranga na Company yitwa Infinity global partner Ltd yakoreraga Downtown ya mbere nge namvuwe ibihumbi 245,000frw ninyungu zingana nibihumbi 120,000 Frw Rwose Leta izadukurikiranire itwishyurize Nge umuntu wanjyanyemo yitwa IRADUKUNDA Laétitia
Ubundi abayobozi nabo bagakwiye kureba nimba koko izi business za mlm koko kontabantu zifitiye umumaro kuko dufite umubare wabanyarwanda benshi babeshejweho nizi business kd uretse no murwanda no hanze izi company zirakorwa ndetse cyaneeee
Ubundi abayobozi nabo bagakwiye kureba nimba koko izi business za mlm koko kontabantu zifitiye umumaro kuko dufite umubare wabanyarwanda benshi babeshejweho nizi business kd uretse no murwanda no hanze izi company zirakorwa ndetse cyaneeee
Hari nindi company imeze nkizo ikorera kwa Makuza muri 4 yitwa Kwako mubyukuri kuva mu nkabyo ya 2018 ibeshya abantu ngo yazanye ibyitwa onyx ngo bimeze nka Bitcoin kandi mu byukuri ni umutwe abantu baraharenganiye cyane mubikurikirane nukuri ubu ni ubutekamutwe burenze ukwemera
Ndibaza impamvu mufunga company iduhemba neza ahubwo izatwambuye zigasigara zikora; muturenganure rwose. Iyitwa lnfinity Globol partners yaratwambuye mudufashije mwayitwishyuriza. Nonese ubundi kotwamamaza ibyiwacu kugirango namahanga abimenye natwe tubone amafranga yinjire mugihugu cyacu iryo ryaba arikosa? RIB idufashije zose yagenzura izikora zose ikareba ifite imikorere myiza akaba ariyo ikomeza gukora kuko harimo akarengane izikora ninyishi nazo zigenzurwe.Ikibabaje nuko iziriho zikora ubucuruzi bwa pyramide bazihireye, nyamara izikora uburyo ugiyemo wese yunguka akaba arizo zikurikiranwa.Namwe rwose mutureberera rwose turi guhohoterwa niba ntakibyihishe inyuma
Namwe nk’abayobozi kuki RDB iba yatanze icyemezo itabanje kumenya business Umuntu agiye gukora niba yemewe cyangwa itemewe ,mwafunze izabanyamahanga kuko zitasoraga ndetse zicuruza amafaranga, tubonye haje inyarwanda tubonako zo zemewe kuko zamamaza ibikorerwa murwa tuzijyamo none nazo ngo ntizemewe murazifunze, njyewe mbikuza bankase umusore , nigute mufunga company imwe hari izindi nyinshi zikora nka yo zo ntibazifunge kandi zizwi, murabona ntakibyihishe inyuma? Ahubwo hagakwiye kurebwa izifitanye ibibazo n’abanyamuryango zidahemba nka Infity global partners ltd, Abe arizo mufunga naho izindi zirarengana , Murakoze
Nyiribyago koko
Ubundi BNR ishyira official announcement ok MLM zose zitemewe hakaba hashize umwaka urenga zimwe zigikora, harya ubwo
1.nuko bitazwi?
AIM global ntiri mu marembo ya minecofine? Ko ntawuyikoraho?
2. RRA ntiyakira imisoro yizi companies??
3. RDB work permit zitangwa bbn tabushishozi?
Niba bikorwa bikorwe kuri MLM zose apana zimwe na zimwe.
Murakoze
Infinity global partners idahemba yo ko ntacyo bayivugaho dire abayirimo tumaze amezi 3 tudahembwa kandi baratubwiyeko kubikuza ari icyumweru kimwe,ikindi hari nyinshi zikora nkiyi bafunze zo ntacyo bazikozeho hano downtown zivuka burimunsi hari nki10 zikora nka Amway ndetse na Nyabugogo izo ko batazifunze , Amway yahembaga neza ntakibazo yarifite ahubwo bafunge @Infinity yatwambuye , numva company zamamaza made in Rwanda zitagakwiye gufungwa mugihe zikora neza kuko ziba ziri kwamamaza ibikorerwa murwanda kandi zitanga n’imisoro,
Njyewe ndabona harimo akarengane business zose zikora kimwe na amway zuzuye murikigihugu ntizafunze kuko njyewe downtown nzi izirenga 10 kukohari niyambuye abantu bavugako bamaze amezi3 badahembwa urugero nka @infinity global partners ltd, hari nizindi nyinshi zikorera downtown muzahagere mwirebere zirenga icumi ndetse na Nyabugogo, rwose Amway yararenganye pe!
gs njye iyo mbonye hari campany zimwe nazimwe zifungwa cg hagafatwa banyirazo izindi zigakomeza gukora kandi zikora muburyo bumwe njye bintera kwibaza byinshi doreko naho ziba zikorera haba Atari ahantu hihishe haba hagaragarira buri umwe.
ikindi ese kuki zijya gutangira zahawe ibyangombwa bya RDB ko zemerewe gukorera mugihugu zikaba zitanga nimisoro birangira zitemewe mubuhe buryo?
ndumva ahubwo abanyarwanda tuzirenganiramo kuko usanga nabazigana ari uko baba bishingikirije kuri ibyo byangombwa bahabwa
murakoze