Abapolisi b’u Rwanda bagiye guhugurwa ku kurwanya ubutagondwa

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, umusirikare w’Umunyakanada, basinyana amasezerano y’ubufatanye mu gukumira iyinjizwa ry’abana bato mu gisirikare, kurwanya ubutagondwa mu rubyiruko n’ibindi.

IGP Dan Munyuza yakiriye Gen. Rtd Romeo Dallaire
IGP Dan Munyuza yakiriye Gen. Rtd Romeo Dallaire

Gen.(Rtd) Romeo Dallaire azwi n’isi yose cyane cyane Abanyarwanda, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari we wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda, ndetse na nyuma yaho akaba yaragiye agaragara cyane mu gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye n’ibyamubayeho ubwo yari mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uruzinduko rwa Gen. Romeo Dallaire rwari rugamije guhura n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bakaganira ku mikoranire n’ubufatanye ku mushinga afite wo kurwanya kwinjizwa mu gisirikare kw’abana bato.

Yagize ati “Intego y’uruzinduko rwa Gen. (Rtd) Romeo Dallaire muri Polisi y’u Rwanda, kwari ukuganira n’umuyobozi mukuru wa Polisi ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gen. Romeo Dallaire ku mushinga we yise ‘child soldiers initiative’, umushinga ugamije kurwanya iyinjizwa ryabana bato mu gisirikare”.

Uyu mushinga wa Gen (Rtd) Dallaire ukaba uhugura ukanatanga ibikoresho nkenerwa mu nzego z’umutekano (igisirikare n’igipolisi), byifashishwa ku kwirinda no kurwanya ibikorwa byo kwinjiza mu mirimo ya gisirikare abana bato.

IGP Munyuza yaganiriye na Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, ndetse basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gushyigikira uyu mushinga, gutegura amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro, ku ikubitiro hakazabanza guhugurwa abapolisi bazahugura abandi.

Muri ibi biganiro byahuje umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Gen. Dallaire, banemeranyijwe ko hazaba amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda, amahugurwa ajyanye no gusobanukirwa neza ko umwana ari umunyantege nke ndetse banaganiriye ku bufatanye mu gutanga amahugurwa yo kurwanya ubutagondwa mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muge mwibuka ko na Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu wese baramwicaga.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari umuslamu agomba kwicwa.

munezero yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Taliban,Hamas,Islamic Jihad,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

sezibera yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka