Kurinda u Rwanda si iby’abambaye Uniform gusa - Gen. Kazura

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, arasaba abayobozi mu nzego z’ubuyobozi, uhereye ku mudugudu, gufatanya n’ingabo mu kwirindira umutekano.

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, ati "Kurinda u Rwanda si iby'abambaye Uniform gusa, ni ibyacu twese"
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, ati "Kurinda u Rwanda si iby’abambaye Uniform gusa, ni ibyacu twese"

Yabibwiye abayobozi bo guhera ku mudugudu bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, mu nama bitabiriye tariki 11 Ukuboza 2019, i Huye.

Yagize ati “Bayobozi! Twese uko turi hano muzi ibyabaye i Nyabimata, muzi ibyabaye Bweyeye, muzi ibyabaye hano. Ubu umuntu atubajije ngo mwari muri hehe, twavuga ngo iki? Ubu dushyize imbaraga hamwe twese uko turi aha ngaha, baduca hehe koko?”

“Nta n’umwe muri twebwe ugomba kuba ntibindeba. Ibyo tuvuga byose ntitwabigeraho umuturage wacu yirirwa yiruka, kubera twebwe tutamuhaye icyo agomba kubona.”

Yabwiye aba bayobozi kandi ko nta rundi Rwanda rutari urwo batuyemo bazabona, bityo bakaba bakwiye kurubungabunga.

Ati “Uru Rwanda nta handi muzarukura. Ni uru rwonyine, haba mufite abaturanyi batababaniye neza, ni rwo Rwanda rwawe uzaraga abagukomokaho. Dufite inshingano zo kururinda twese, no kurinda abarutuye n’ibyabo. Si iby’abambaye uniform (umwambaro uranga abashinzwe umutekano), ni ibyacu twese.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yamwunganiye avuga ko ingabo, abashinzwe umutekano n’abayobozi bakwiye gufatanya.

Yagize ati “Ngira ngo afande impamvu ari hano ni ukuvuga ngo twavanze ingabo. Ejo yarambwiye ngo sinzi n’ubundi uwazivanguye, ubundi ko zari zivanze mwavanguye ryari?”

Yunzemo ati “Ubundi Umugaba mukuru w’ikirenga ni umwe, igihugu ni kimwe, icyerekezo ni kimwe. Nta mpamvu zo kugira ngo twoye kuvanga ingabo. Polisi, inzego z’umutekano, namwe bayobozi, musanzwe mukorana. Ariko turashaka ko igipimo cy’imikoranire, no gufatanya, no kungurana ibitekerezo, kirenga kure aho cyari kiri.”

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura

Abayobozi bavuga ko basanzwe bakora uko bashoboye ngo barinde umutekano. Jean Damascene Habiyeremye uyobora umudugudu wo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara yagize ati “Ntuye ku mupaka neza w’i Burundi. Ariko buri munsi mba mfite abagomba kumenyera uwinjiye mu mudugudu, nkaza kumenya n’irondo ryanjye ryapanzwe gute ?”

“Dufite amatelefoni akoreshwa ku marondo, ku buryo hagize ikiba nijoro uririho ahita atanga amakuru ku cyabaye.”

Icyakora ngo bagiye kurushaho gukorana n’ingabo ndetse n’abashinzwe umutekano, kugira ngo barusheho kurinda umutekano w’aho batuye.

Abayobozi bo muri Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bufatanye n'ingabo mu kwirindira umutekano
Abayobozi bo muri Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bufatanye n’ingabo mu kwirindira umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka