Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda

Abanyarwanda 33 barimo abagore 17 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2019, aho biruhukije bageze mu gihugu cyabo nyuma y’ubuzima bubi bwo gutotezwa, gukubitwa no gufungwa babagamo mu gihugu cya Uganda.

Birukanywe muri Uganda basiga imitungo bari bafiteyo
Birukanywe muri Uganda basiga imitungo bari bafiteyo

Abo bakoreragayo imirimo inyuranye y’iterambere, barimo abacuruzaga resitora, utubari, abakoraga ubuhinzi n’ibindi.

Bavuga ko imitungo myinshi bari bamaze kugira bayambuwe baza imbokoboko aho barekuwe bavuye muri gereza, bakemeza ko icyo bazizwa ari uko ari Abanyarwanda.

Abo banyarwanda bageze ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019. Abenshi ni abafashwe mu mukwabu wo ku wa mbere ngo wakozwe na Polisi n’igisirikare cya Uganda aho bagiye gufungwa ariko bakabwirwa ko utanga amashilingi miliyoni eshatu z’Amagande arekurwa, uyabuze agafungwa imyaka itatu akoreshwa imirimo y’uburetwa.

Muri abo bafunguwe harimo abagiye batanga ayo mashilingi asabwa ndetse bagerekaho no gutakamba basaba imbabazi kandi bemera n’icyaha batakoze, aho Polisi ya Uganda ngo yabapakiye imodoka ibageza ku mupaka.

Serushago Samuel wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburasirazuba, yari amaze imyaka umunani aba muri Uganda mu gace ka Bufumbira, aho yakoreraga umwuga w’ubudozi, umwuga yemeza ko wari waramuteje imbere none akaba atashye imbokoboko nyuma y’uko afunzwe umutungo we wose ugasahurwa.

Yagize ati “Nageze muri Uganda muri 2011 nkorayo imirimo y’ubudozi. Kuva icyo gihe narakoraga nta kibazo nigeze ngirana n’abaturage, ariko byageze ejobundi ku wa mbere nibwo nabonye baza kumfata. Igihombo ni kinini, uko nambaye gutya ni yo myenda mfite, nta gikapu nta kindi kintu.

Akomeza agira ati “Uko bamfashe ngiye ku isoko ni na ko bamfunze, mperuka gukaraba mbere yo ku wa mbere. Bajya kumpakira banzana mu Rwanda narababwiye nti mumbabarire ni hafi wenda mpindure n’agapantaro, nambare byibura n’udukweto. Bati ntibishoboka, ubu ntashye imbokoboko”.

Uwo mugabo umaze iminsi itatu muri gereza, avuga ko ataye imitungo myinshi ijyanye n’ibikoresho yajyaga yifashisha mu mwuga we w’ubudozi.

Ati “Nari mfiteyo imashini eshatu zikoreshwa n’amashanyarazi, imwe nagiye nyigura amashilingi miliyoni imwe n’imitwaro 50 ya Uganda, bikabakaba ibihumbi 400 by’Amanyarwanda. Ni inda idukoresha naho ubundi muri Uganda nta byiza bihari. Akabazo kose kabaye mu gace utuyemo, Umunyarwanda ni we ufatwa, niba hari abarwanye, niba hari umuntu wishe undi baravuga ngo ni ba Banyarwanda, ugasanga baragufashe baragufunze”.

Serushago wageze mu Rwanda, afite impungenge z’abana be babiri basigaye muri Uganda aho biga bacumbika ku ishuri.

Musanabera Clementine wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze umaze imyaka 19 abana n’umugabo bashakanye uvuka mu gihugu cya Uganda, avuga ko Polisi ya Uganda yazindutse iza kubakomangira bamutandukanya n’umugabo we bajya kumufunga bamuziza ko ari Umunyarwanda.

Avuga ko ubwo bamufungaga yasanze umubare munini w’Abanyarwanda muri gereza baba mu nzu yuzuye amazi hasi ku isima ari nako batotezwa bagaburirwa ubugari budahiye bukoze mu ifu y’ibigori yaboze.

Uwo mugore avuga ko yafunguwe nyuma y’uko yari amaze gutanga amashilingi yasabwaga, ngo bakimara ku murekura ntiyongeye kubona ububasha bwo kugera mu rugo, ataha uko yagafunzwe mu gihe yari afite akabari ngo gakomeye muri Uganda.

Ati “Bakimara kutubwira ko tuzakatirwa imyaka itatu mu gihe tudatanze miliyoni eshatu, umugabo wanjye yazanye amafaranga nakoreshaga mu bucuruzi barandekura bampakira banzana mu Rwanda. Nari mfiteyo bizinesi y’akabare, nta kintu natahanye n’abana banjye babiri barabantesheje basigarana n’umugabo wanjye, uko baje kuntwara bajya kumfunga ni ko ntashye, nta n’igiceri cy’icumi mfite ku mufuka”.

Musanabera avuga ko n’ubwo inzego zishinzwe umutekano za Uganda zamwirukanye zikamutandukanya n’umugabo we n’abana, ngo ntacyo ashinja umugabo we ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda kuko mu kaga kose yanyuzemo umugabo atigeze amutererana, ngo yamurwaniye ishyaka uko bishoboka kose.

Niyonzima Delphine wo mu Karere ka Rubavu, umaze imyaka itatu muri Uganda n’umuryango we, avuga ko yakoraga akazi k’ubuhinzi aho yari umuturage utuye wamaze kwiteza imbere, agura amasambu aranubaka, ariko ngo kwitwa Umunyarwanda bimuviramo kwangirizwa imyaka yari agiye kweza hifashishijwe imodoka zihinga.

Uwo mugore avuga ko nyuma y’uko umugabo we aburiwe irengero nyuma y’ibyago bari bagize byo kwangirizwa imyaka no gusenyerwa, ngo ubuzima bwaramugoye yigira inama yo gutaha aho yageze Gisoro abashoferi b’Abagande ngo bamwuriza Bisi bamujyana ahantu atazi, nyuma y’uko yari yababwiye ko ashaka kugera ku mupaka wa Cyanika.

Ngo aho abashoferi bamujugunye nyuma yo kumuyobya, ngo ntibyamworoheye kugera ku mupaka aho yakoze urugendo rw’amasaha asaga abiri ari kumwe n’abana be bato.

Uwo mubyeyi yagaragaje agahinda Abanyarwanda babayemo muri Uganda aho ngo Umunyarwanda apfusha umuntu akabura umushyingura.

Ati “Iyo upfushije umuntu baguca amafaranga akayabo kugira ngo ubone ubutaka umushyinguramo, iyo utishoboye ngo ugure ubwo butaka bagukorera umurambo bakakubwira ngo wujyane ujye kuwushyingura iwanyu mu Rwanda”.

Mutemberezi Fulgence wo mu Karere ka Rubavu wakoraga ubucuruzi bwa Resitora muri Uganda mu gihe cy’amezi 10 yari amazeyo, avuga ko ku cyumweru bwije abona ko hari umutekano. Abyutse mu gitondo ku itariki 25 Ugushyingo, yasanze abasirikari n’abapolisi bagose inzu bamwaka ibyangombwa, mu kubibereka ntibabyemera babapakira imodoka.

Avuga ko babajyanye ahantu mu kibuga cy’umupira bahamara amasaha atatu, barongera barabapakira babajyana kuri Polisi, aho ngo bongeye gutinda babazwa ibyangombwa, nyuma na none ngo bongeye kubapakira bajya kubafunga, aho ngo bafungwaga bagerekeranye nk’amatafari.

Ati “Kuri Polisi baradufotoye baratuzungurukana bageze aho batujyana mu rukiko aho byageze ku mugoroba batujyana muri gereza. Twasanze ibyo kurya byabo ari bibi cyane, birimo ubugari bukozwe mu ifu yaboze bakabuduha budahiye. Twafungwaga tugerekeranye nk’amatafari, twabasobanurira ko twinjiye byemewe n’amategeko bakanga kubyumva”.

Mutemberezi avuga ko Resitora ye yari imwe mu zikomeye muri Uganda, aho yapakiwe imodoka azanwa ku mupaka uko bakamufashe. Avuga ko muri Uganda atayeyo umutungo mwinshi.

Avuga kandi ko Umunyarwanda wese uri muri Uganda ari guhigwa, akaba asaba Leta gufasha Abanyarwanda bari muri Uganda kuvayo, kuko ngo bari mu kaga gakomeye aho yemeza ko muri gereza avuyemo yasizemo umubare minini w’Abanyarwanda.

Abo baturage bavuye mu gihugu cya Uganda bose barishimira kuba bageze mu gihugu cyabo nyuma y’ubuzima bubi banyuzemo mu gihugu cya Uganda, ariko bagasaba Leta y’u Rwanda kubakurikiranira imitungo yabo basize muri icyo gihugu nyuma yo kumeneshwa bakamburwa ibyabo abandi bagafungwa.

Mu mpanuro batanga, barasaba Umunyarwanda wese ufite igitekerezo cyo kujya mu gihugu cya Uganda kubireka mu rwego rwo kurengera ubuzima, aho bemeza ko Umunyarwanda uri muri Uganda ari mu kaga gakomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi si yacu irarwaye.Ni gute wakirukana abantu baremwe n’Imana,ku butaka bwaremwe n’Imana?? Imana irema isi,yari igihugu kimwe,gituwe n’abantu bavuga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11,umurongo wa 1 havuga.Ibihugu byabyawe n’intambara.Ariko nkuko bible ibyerekana,isi izongera ibe igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana kandi bumvira Imana.Visas na Passports bizavaho burundu.Imana izabigenza gute?Nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Buzayoborwa na Yesu nkuko bible ivuga.Hanyuma isi yose ibe paradizo,nta kibazo na kimwe.

gataza yanditse ku itariki ya: 28-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka