Abantu 767 bafatiwe mu byaha by’ubwambuzi bushukana muri 2019

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abantu bihererana abandi bakabambura amafaranga babizeza akazi cyangwa kuzabajyana mu mahugurwa mu mahanga cyangwa kubabonerayo akazi, abandi bagahamagarwa ku matelefoni babwirwa ko batsindiye amafaranga n’ibindi bihembo ahantu runaka.

Muri uyu mwaka wa 2019 gusa, abantu 767 bamaze gufatirwa mu byaha by’ubwambuzi bushukana, bakaba barambuye amafaranga abarirwa muri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano bahagurukiye kurwanya ubu bwambuzi.

Ubuhamya bwa Uwamahoro Claudine (izina ryahinduwe)

Muri Nyakanga uyu mwaka, Uwamahoro Claudine (izina ryahinduwe), yitabye telefoni ahamagawe n’umuntu atazi wamubwiye ko yitwa Bizimana Innocent, amubwira ko ari mu bantu batoranyijwe kuzitabira inama ihuza urubyiruko rwihangiye imirimo (young entrepreneurs), inama yagombaga kubera mu gihugu cya Qatar.

Uyu Bizimana akaba yarabwiraga Uwamahoro ko akora muri Minisiteri y’ubucuruzi, mu ishami rishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga.

Bizimana yashutse Uwamahoro amubwira ko iyi minisiteri yateguye inama ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere (UNDP).

Uwamahoro yabwiye Bizimana ko adafite urwandiko rw’inzira rumwemerera kujya mu mahanga (passport), Bizimana amubwira ko atagomba kubigiraho ikibazo, kuko mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka hari umuntu witwa Besigye Fred, ushinzwe korohereza abantu batoranyijwe kuzitabira iyo nama.

Uwamahoro yahise abwira Bizimana ko adafite amafaranga yo kwitegura kujya muri iyo nama, harimo n’ayo kwishyura urwandiko rw’inzira.

Bizimana yahise abwira Uwamahoro ko ibijyanye n’amafaranga y’urugendo ndetse n’ibyangombwa byo kujya mu mahanga ari ibibazo bizakemurwa n’abateguye inama.

Mu buhamya bwa Uwamahoro (izina ryahinduwe), akomeza avuga ko uyu Bizimana wiyitaga umukozi wa Minisiteri y’ubucuruzi, yageze aho akamusaba koherereza Besigye Fred amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (30,000rfw), noneho andi asigaye akazatangwa n’abateguye inama.

Uwamahoro avuga ko yaje kugira amakenga agakurikirana ashaka kumenya Bizimana, abaza mu bantu bari bamubwiye ko barimo gutegura inama, bamubwira ko batazi uwo Bizimana ndetse ko n’iyo nama yamubwiye ntayo bazi.

Uwamahoro yihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano, na zo zihita zitabara, abantu babiri bahise bafatwa aribo uwitwa Nkurunziza Hammed na Birikunzira Salomon.

Aba bombi bafashwe muri Kanama 2019, tariki ya 1 n’iya 3, bombi bafatirwa mu mujyi wa Kigali.

Iperereza ryaje kugaragaza ko aba bombi batangiye ibikorwa by’ubwambuzi bushukana kuva mu mwaka wa 2014, aho bagendaga bakoresha imyirondoro itariyo.

Uyu witwa Nkurunziza, abantu yashukaga yababwiraga ko yitwa Nsengiyumva Sam, ubundi akiyita Evode, hakaba ubwo yiyita Padiri Noel, cyangwa akababwira ko yitwa Bizimana Innocent nkuko yari yabibwiye Uwamahoro Claudine twababwiye haruguru.

Uwitwa Birikunzira Salomon, we yakoreshaga amazina nka Matabaro James cyangwa Nshimiyimana Jean Bosco. Nubwo Uwamahoro yashoboye guhita atanga amakuru bigatuma atamburwa, iperereza rigaragaza ko hari abandi bantu bagera kuri 15 bashutswe na bariya bagabo bakabambura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Iperereza rigaragaza ko kuva muri Gashyantare 2016, Birikunzira Salomon yigeze gufatwa arafungwa azira icyaha cy’ubwambuzi bushukana, yafunguwe muri Nzeri 2018, nyamara bigaragara ko gufungwa ntacyo byamumariye kuko amaze gufungurwa yasubiye muri bya byaha, ahubwo ashoramo n’abandi, kuko ni bwo yahise azana uwitwa Nkurunziza Hammed muri ibyo byaha, usibye ko na we atari ubwa mbere agaragaye muri ibyo byaha, kuko Nkurunziza na we yari yarigeze kumara amezi 18 muri gereza ya Mageragere azira ibyo byaha by’ubwambuzi bushukana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko aba bajura bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bagere ku mugambi wabo.

Yagize ati “Uyu Bizimana na Nkurunziza birirwaga bazenguruka hirya no hino mu bitaro bashakisha ibyangombwa by’abantu byatakaye nk’indangamuntu biba bihari birangishwa, cyangwa bagashakisha imyirondora y’abantu bitabye Imana, iyo myirondoro yose bakaba ari yo bifashishaga bahamagara imiryango n’inshuti z’abo bantu”.

Yakomeje avuga ko aba bagabo bakundaga kujya mu nzu zicuruza serivisi za murandasi (internet Café), bakareba abantu bibagiwe gufunga imeli zabo (emails) cyangwa se abasize bafunguye amadosiye yabo ariho imyirondoro yabo.

Ati “Hari abirirwa bazenguruka mu nzu zicuruza serivisi za murandasi (Cyber Café), bakareba niba hari abantu bibagiwe gufunga imeli zabo (email), cyangwa ko hari abibagiwe gufunga amadosiye yabo, bagahera ko batwara imyirondoro bakazahamagara cyangwa bakamwandikira.

Hari n’abahamagara abantu bakababwira ko batsindiye amafaranga runaka muri tombora y’ibigo by’itumanaho, ariko kugira ngo bazabone ayo mafaranga cyangwa ibihembo batsindiye, bakababwira ko bagomba kugira amafaranga batanga”.

Imibare itangwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, bakiriye ibirego bigera kuri 446 bijyanye n’ubwambuzi bushukana, abantu 767 bakaba bamaze gufatirwa muri ibyo byaha.

Raporo kandi igaragaza ko muri icyo gihe cyose, aba bajura bamaze kwambura abantu amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000Frws).

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, avuga ko ibirego byinshi biba bijyanye n’abantu bavuga ko bashutswe ko batoranyijwe kujya mu mahugurwa mu mahanga, cyangwa bagahamagarwa babwirwa ko batsindiye amafaranga cyangwa ibihembo bihenze mu bigo by’itumanaho.

Yagize ati “Hari abazana ibirego bijyanye no kuba barashyize amafaranga yabo mu bigo bikoresha amafaranga mu buryo bwa murandasi (crypto-currency scams, conmen), aho bababwira ko bazabungukira inshuro nyinshi z’ayo bazaba bazanye.

Hari abakoresha inyandiko mpimbano biyita abayobozi mu bigo bikomeye, bagashuka abantu ngo bajye bazana ibikoresho muri ibyo bigo babahe amafaranga, cyane cyane baba babasaba kuzana ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyuma by’amamodoka n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko hari n’abagendana ibipapuro bakase neza bakomekaho amadolari y’Amerika, wabona ibyo bipapuro ukagira ngo ni mazima, bakagushuka ngo bagiye kukuvunjira ahubwo bakaba baguhaye ibipapuro bitabara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba Abanyarwada kuba maso, bakirinda umuntu wese uza abashukisha ibitangaza, dore ko bakoresha amayeri menshi bigira abaraneza.

Ati “Abantu bagomba kumenya ko ibyo tuvuga ari ukuri, ubwambuzi bushukana buriho ndetse cyane, barimo kwihuriza mu matsinda atandukanye bagakoresha amayeri menshi yo kwambura abantu.

Nihagira uguhamagara akubwira ko watsindiye ibihembo runaka ntukamwemerere”.

Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda kugera ikirenge mu cya Uwamahoro Claudine, bakajya babanza gushishoza, bakirinda guhita bemera ibyo umuntu wese ababwiye, kuko bariya bambuzi baba barafashe umwanya wo kwiga ku muntu bagiye kwambura, bakamenya aho afite intege nkeya bakaba ariho bahera bagushuka bakakwambura.

Yabasabye kandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku nzego z’umutekano.

Abantu kandi bagirwa inama yo kujya bihutira guhamagara Polisi y’u Rwanda cyangwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), igihe hari umuntu baketseho kuba ari mu bikorwa bw’ubwambuzi bushukana, bakaba bahamagara kuri telefoni zikuriki: 112 (iza Polisi y’u Rwanda) naho RIB bakitabaza 166. Bashobora no guhamagara kuri 0788311152, 0788311829 bakaba bahabwa ubufasha bwihuse.

Urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko umubare munini w’abafatirwa muri ibyo byaha bahamwa n’ibyaha bagahabwa ibihano bitandukanye mu gihe hari n’andi madosiye arimo gukirikiranwa mu bushinjacyaha.

Ibihano

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga, ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka