Uganda: Abanyeshuri bane b’Abanyarwanda batawe muri yombi
Urwego rw’igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza (CMI) rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ku mpamvu zitahise zitangazwa.

Abo banyeshuri bane bigaga muri kaminuza ya Kampala (Kampala International University) bakaba barimo uwitwa Joram Rwamojo uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza.
Abandi banyeshuri batawe muri yombi ni abitwa Mugisha, Emmanuel na Kagara, akaba ari yo mazina yabo yabashije kumenyekana nk’uko ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Abo banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikari, bafunganwa n’abandi Banyarwanda batatu bari basanzwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Uganda.
Hari amakuru avuga ko abo banyeshuri bafashwe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019 bakuwe mu macumbi yabo, bajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikari cya Makindye giherereye i Kampala.
Itabwa muri yombi ry’abo banyeshuri rikurikiye ibindi bikorwa bigayitse bimaze iminsi bikorerwa Abanyarwanda birimo iyicarubozo, n’irindi hohoterwa ry’uburyo butandukanye ndetse no gufungwa mu buryo budakurikije amategeko.
Leta ya Uganda ivuga ko abo Banyarwanda batabwa muri yombi bazira kuba intasi z’u Rwanda, nyamara ntawe urashyikirizwa inkiko kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha bashinjwa.
Ni mu gihe nyuma yo kumara igihe kirekire bafunzwe ndetse bakorerwa n’iyicarubozo, bamwe bashyirwa mu modoka bakabazana bakabajugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Urwego rw’igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza (CMI) ruvugwaho gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda barimo by’umwihariko abo mu mutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Bamwe mu barekurwa batanga ubuhamya bw’uko nyuma yo gutabwa muri yombi bashishikarizwa kujya muri iyo mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, ababyanze bagakorerwa iyicarubozo.
Kuva mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka, u Rwanda rwaburiye abashaka kujya muri Uganda rubagira inama yo guhagarika ingendo zerekezayo zitari ngombwa kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mana
Ariko tubwizanye ukuri, mubona koko Uganda yapfa gufata Abanyrwanda ikabafunga uko yishakiye??Ahubwo nkeka ko itapfa kubikora gurcyo gusa iba ifite amakuru ayandi makuru kuribo twebwe tutazi .banza bakora ikinya mwuga. Keretse niba ari abacongomani nibo bakora ibintu utamenya arko ubugande bo siko bameze kdi bazi neza Abanyarwanda
Aliko hari icyo ntumva: ko Leta yatubujije kujyayo ababikora ntibabyumva,,,,,ikindi ko numva bikabije mu minsi twari twizeye umushyikirano,,,,