Nyagatare: Biteze umusaruro mwinshi kuko bicururiza inyongeramusaruro

Abanyamuryango ba koperative KABOKU y’abahinzi mu cyanya cya Kagitumba bavuga ko biteze umusaruro mwinshi kuko basigaye bicururiza inyongeramusaruro.

Abanyamuryango ba koperative KABOKU y'abahinga mu cyanya cya Kagitumba
Abanyamuryango ba koperative KABOKU y’abahinga mu cyanya cya Kagitumba

Murwanashyaka Rudandaza umuyobozi wa koperative KABOKU avuga ko kugura imbuto n’ifumbire ku bacuruzi byatumaga badahingira igihe cyangwa bakabona umusaruro mucye kubera imbuto itari nziza.

Ati “Mbere byaratugoraga, umucuruzi w’inyongeramusaruro yayitugezagaho akererewe, ubundi akaduha idatanga umusaruro mwinshi.Nka koperative twahisemo kubyikorera, byatumye tubibonera igihe tuzahinga kare tubone umusaruro mwinshi.”

Kazubwenge Felecien avuga ko mbere babonaga imbuto n’ifumbire batinze bityo bagahinga bakererewe n’umusaruro ukaba mucye cyane ugereranyije n’uwari witezwe.

Biteze umusaruro mwinshi kuko basigaye bicururiza inyongeramusaruro
Biteze umusaruro mwinshi kuko basigaye bicururiza inyongeramusaruro

Agira ati “Babizanaga batinze tugakerererwa ihinga tugasarura dutinze n’ihinga ritaha tugakerererwa cyangwa ubundi izuba rikava ntaho imyaka igeze. Hari igihe baduhaga imbuto zidatanga umusaruro ariko ntakundi twabigenza.”

Akomeza avuga ko kuba bigurira imbuto batoranya iyo bashaka itanga umusaruro bakaba ari yo bazana kandi ikabageraho kare.

Avuga ko mbere umuhinzi wageragezaga yabonaga hagati ya toni eshanu n’igice z’ibigori na zirindwi.

Yizeza ko iki gihembwe cy’ihinga nta muhinzi uzajya munsi ya toni zirindwi kuri hegitari ku bigori.

Mu mbogamizi abahinzi ba Kagitumba bafite harimo ikibazo cy’ubwanikiro cyane mu gice cya Rwentanga na Nyagatabire bigatuma rimwe na rimwe umusaruro wabo uzamo uruhumbu.

Rutayisire Gilbert, umukozi w’akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, ibidukikije n’umutungo kamere avuga ko mu mezi atatu ari imbere buzaba bwabonetse.

Igiti kifashishwa mu guca imirongo y'ibigori kugira ngo intera zingane
Igiti kifashishwa mu guca imirongo y’ibigori kugira ngo intera zingane

Ati “Ku rwego rw’akarere tuzubaka ubwanikiro 80 ku bigori na 30 ku muceri, na bo barimo, byose biri mu masoko hano ku karere bizatwara miliyari imwe na miliyoni 648.Hasigaye ipiganwa kugira ngo batangire kubaka kandi ntibizarenza amezi atatu ubwanikiro butabonetse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka