U Rwanda rugiye gufatanya n’abaherwe kongera ibiribwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) hamwe n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera(PSF), baravuga ko Ihuriro mpuzamahanga riteza imbere ubuhinzi muri Afurika(AGRF), rigiye kuba umusanzu ukomeye mu kurwanya imirire mibi.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangije inama mpuzamahanga ya AGRF ibera mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangije inama mpuzamahanga ya AGRF ibera mu Rwanda

Mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka u Rwanda rwatsindiye kwakira icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’iri huriro kizashyirwa i Kigali mu mwaka utaha wa 2020, kandi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere u Rwanda ngo ruzajya rwakira iyi nama mpuzamahanga ihuriramo abaherwe bakomeye ku isi.

Ihuriro AGRF riterwa inkunga n’imiryango mpuzamahanga 22 irimo iy’abaherwe nka ‘Bill&Melinda Gates’ wa Bill Gates na ‘the Rockefeller Foundation’, harimo amabanki n’ibigega mpuzamahanga nka Banki nyafurika itsura amajyambere BAD, DFID, USAID na IFAD.

Indi miryango igize iri huriro harimo Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe(AUC), AFAP uteza imbere ibijyanye n’ifumbire, AGRA, CGIAR, Corteva, CTA, FAO, AUDA, NEPAD, IDRC, Mastercard Foundation, OCP, SACAU, Syngenta, UPL hamwe n’uwitwa Yara International.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ihuriro AGRF, Dr Agnes Kalibata wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko arimo guharanira ko aba bafatanyabikorwa biyongera bakava kuri 22 bakagera kuri 35 mu mwaka utaha wa 2020.

Inama ya AGRF iterana buri mwaka igasuzuma ibibazo byugarije ubuhinzi muri Afurika, ndetse igafatirwamo imyanzuro yo guhererekanya ubumenyi no kwishakamo igishoro cyo kongera ireme n’ubwinshi bw’ibiribwa kuri uyu mugabane.

Uhereye iburyo, Dr Agnes Kalibata wa AGRF, Minisitiri Geraldine Mukeshimana, Hailemariam Desalegn wa AGRF na Mushimiyamana Eugenie wa PSF, mu nama mpuzamahanga y'abafatanyabikorwa ba Leta mu buhinzi
Uhereye iburyo, Dr Agnes Kalibata wa AGRF, Minisitiri Geraldine Mukeshimana, Hailemariam Desalegn wa AGRF na Mushimiyamana Eugenie wa PSF, mu nama mpuzamahanga y’abafatanyabikorwa ba Leta mu buhinzi

Perezida wa AGRF, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia avuga ko kuba umugabane wa Afurika ufite abantu barenga miliyoni 250 bashonje ari igisebo gikomeye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yatangaje ko u Rwanda rwabaye intangarugero mu kwihutisha gahunda yo kongera ibiribwa, kuko mu mwaka wa 2006 imiryango yari yihagije ngo ntiyarengaga 46%, ariko kugeza ubu abafite ibiribwa bihagije ngo barakabakaba 82%.

Minisitiri Mukeshimana agira ati “Dutegereje AGRF n’abandi bafatanyabikorwa ko bazatanga ubufasha mu rugendo rwo kuvugurura ubuhinzi mu Rwanda, ndetse no ku mugabane wose wa Afurika”.

By’umwihariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ibura ry’ibiribwa mu Burasirazuba riterwa n’amapfa mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Bugesera, ngo hagiye kongerwa ibikorwa remezo byo kuhira imirima.

Visi Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera(PSF), Mushimiyimana Eugenie, avuga ko ihuriro AGRF ari urubuga bazakuramo amakuru abafasha kongera umusaruro no kuwutunganya, ndetse bakazanawubonera amasoko hirya no hino ku isi.

Agira ati “Igihugu kidutegerejeho byinshi kugira ngo tubashe kugabanya cya kinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga byinshi biruta ibyoherezwayo, ntekereza ko AGRF izadufasha kumenyana hagati yacu, ikazanadufasha muri rya soko rigiye gufunguka mu bihugu bya Afurika(AfCFTA)”.

I Kigali hateraniye inama y'iminsi itatu itegura ihuriro ry'abaherwe rizateranira mu Rwanda guhera mu mwaka utaha
I Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu itegura ihuriro ry’abaherwe rizateranira mu Rwanda guhera mu mwaka utaha

Inama y’ihuriro rya AGRF izatangira kujya iteranira mu Rwanda mu mwaka utaha, byitezwe ko izajya yitabirwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu bijyanye n’ubuhinzi batari munsi y’ibihumbi bibiri.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente watangije Inama y’iminsi itatu itegura ihuriro AGRF kuva ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019, avuga ko imishinga yo kongera ibiribwa muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda igomba gukorwa ahanini n’urubyiruko hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mperereye mukarere kamusanze ,dufitikibazo cyizamuka ryibiribwa ryaburimusi aho ikiro cyibishyimbo kigeze kumafaranga1000,kawunga hamwe nibindibyinshi mutubarize niba hagiye kuba imfration kuko ibintu byaducanze.

Turikumwe olivier yanditse ku itariki ya: 28-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka