Aborora ingurube bahangayikishijwe n’igiciro bahabwa

Aborozi b’ingurube mu Rwanda bashima ubu bworozi bukiza ababukora ku buryo bwihuse ariko bakanenga igiciro bahabwa kuko kidahura n’ibyo batanga mu kuzitunga.

Ubworozi bw'ingurube bushobora gukizau muntu vuba atagize ikibazo cyo kubura ibiryo
Ubworozi bw’ingurube bushobora gukizau muntu vuba atagize ikibazo cyo kubura ibiryo

Shirimpumu Jean Claude, umworozi w’ingurube wabigize umwuga mu karere ka Gicumbi, avuga ko bimwe mu bibazo byugarije aborozi ari ukubona icyororo, kubona ibiryo by’amatungo, kugira ubumenyi bwo gukurikirana amatungo ariko ikigoye cyane kikaba ari igiciro bahabwa.

Niyoyita Peace worora ingurube mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, avuga ko afite ingurube 317 mu myaka itatu amaze yorora, kandiko isoko rihari.

Avuga ko ubworozi bw’ingurube butanga umusaruro kuko ibyara gatatu mu mwaka, kandi isoko na ryo rikaboneka nubwo igiciro bahererwaho kiri hasi bagendeye kubyo bazitangaho.

Shirimpumu (ibumoso) avuga ko aborozi bagomba kwishyira hamwe
Shirimpumu (ibumoso) avuga ko aborozi bagomba kwishyira hamwe

Ati “Bangurira ku mafaranga 1,400 ku kilo, nyamara i Rubavu ikilo kigurwa amafaranga 2200 ku kilo, mu gihe tugorwa no kubona ibiryo by’amatungo. Turifuza ko ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube bakuraho abasheretsi bari hagati y’umuguzi n’ugurisha bakaduhombesha”.

Niyoyita avuga ko atarabura isoko mu gihe cyose amaze yorora ingurube ahubwo igikomeje kugora ni ibiryo by’ingurube bihenda.

Ati “Mu myaka ibiri ikiguzi cy’ibiryo by’amatungo cyikubye kabiri kubera ibura ry’ibigori na soya, nyamara n’ikiguzi cy’inyama z’ingurube nticyazamutse kuko abasheretsi ari bo bashyiraho igiciro aborozi tukagwamo”.

Mutangana Jean Baptiste, umworozi w’amatungo mu karere ka Rubavu harimo n’ingurube, avuga ko agereranyije ubworozi bw’ingurube n’andi matungo ingurube ari zo zitanga umusaruro vuba.

Akomeza avuga ko ikibazo cy’igiciro cy’ibiribwa by’amatungo gituma aborozi b’ingurube bagurisha ingurube zabo aho kurindira ko zororoka ari nyinshi.

Agira ati “Umubare dushaka kugeraho ntituwugeraho kuko tugurisha dushaka ibiryo bihenda mu gihe bihendutse zakororoka tugahaza isoko dufite”.

Mutangana avuga ko kuba benshi batitabira korora ingurube biterwa no kutamenya uko zungura, abandi bigaterwa n’imyumvire n’imyemerere.

Mu myaka itanu ishize, mu Rwanda habarirwa ingurube zigera kuri miliyoni ebyiri, mu gihe hakomeje gushakwa icyororo gitanga umusaruro mwiza.

Hakizimana Boniface ufite ibagiro ry’ingurube zoherezwa muri Kongo, avuga ko ku munsi babaga ingurube ziri hagati ya 80-100 kandi zikagurwa n’abazijyana muri Kongo.

Ati “Inyama y’ingurube ni inyama ikuzwe kuko aho Rwandair yatangiye gukorera ingendo i Kinshasa, Abanyekongo baza guhahira mu Rwanda, ndetse bakagura inyama z’ingurube bohereza yo, cyakora iyo bataje igiciro cy’inyama kiragwa kuko nibo soko ryacu”.

Shirimpumu usanzwe ayobora ihuriro ry’aborozi b’ingurube RPFA “Rwanda Pig Farmer Association”, avuga ko barimo gushishikariza aborozi kwishyira hamwe, kugira ngo bakureho imbogamizi aborozi b’ingurube bafite kuko hari ibyo babonera ibisubizo nko gutumiza ibiribwa by’amatungo no guhana amakuru bagakuraho abasheretsi babahombya.

Aborozi b'ingurube bibumbiye muri RPFA
Aborozi b’ingurube bibumbiye muri RPFA

Ati “Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo kiri ku rwego rw’igihugu kuko ibinyampeke byagabanutse, ariko twishyize hamwe twavugana n’inganda zikora ibiryo by’amatungo tukabagaragariza ingano y’ibyo twifuza bagakora bazi isoko bafite. Icyo gihe baduha ibiryo byiza kuko tuba twivuganira na bo bitandukanye no kuba uruganda ruvugana n’umuntu”.

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB, kigaragaza ko inyama zoherezwa hanze y’u Rwanda, 99% zoherezwa muri Kongo Kinshasa, naho amatungo agenda ari mazima 92% na yo ajyanwa muri Kongo akabamo ingurube, inkoko n’inka.

Mu nyigo yakozwe na Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi, igaragaza ko mu Rwanda ku mwaka haboneka inyama z’ingurube zingana na toni ibihumbi 19, mu gihe mu u Rwanda rwifuza ko mu myaka itanu ruzaba rubona toni ibihumbi 60 by’inyama z’ingurube ku mwaka.

Niyoyita avuga ko gukora ubworozi bw’ingurube ari inzira nziza ifasha urubyiruko gukira, icyakora ngo imbogamizi ni ukubona igishoro, izamuka ry’ibiryo by’amatungo bitunguranye kandi utabona igiciro cyiza ugurishaho, ibi bigatuma abatangiye uyu mwuga bacika intege bakabivamo.

Nubwo benshi mu Banyarwanda batarumva akamaro ko korora ingurube, ubuhamya bugaragaza ko uwashoboye guhangana n’igiciro cy’ibiribwa by’amatungo kandi akabona isoko adasubira inyuma mu gutera imbere no kwihangira umurimo, mu gihe buri mwaka hagikenerwa imirimo igera ku 216,217.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NANGE NDIGUTEGURA UMUSHINGA WOKORORA INGURUBE. ESE HARI UBUJYANAMA N’UBUFASHA RETA IHA UMUNTU UFITE IGITEKEREZO NKIKI? MUTUBARIZE

Antoine HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

mwiriwe nange ndi karongi ndashaka gusobanukirwa uburyo nagaburira ingurube kuva ivutse kugeza ibyaye mumpaye number ya claude nkamubza ubusobanuro yaba amfashije

AKIMANIDUHAYE Dieudonne yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ubworozi bwingurube sinatinya kuvgako arumusingi witerambere kuko zororoka vuba kand zidavunanye cyane
Nge maze umwakaumwe nzoroye natangiye mfite imwe 2019 nsoje kwiga s6 arko ubungejej 57. Ndasaba ubuyobozi na bafatanya bikorwa kudfasha mu kibazo cyokubona imit,ndets nibyo kurya byazo kko kubibona bira duhenda cyane!!! Ni Theogen ndi kayonza , mumurenge wa mukarange, umudugudu wa ragwe. Murakoze

Theogen Niyitanga yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Mwaduha contacts za "associstion" y’aborozi b’ingurube. Murakoze.

Rukara yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Mwaduha contacts za "association " y’aborozi b’ingurube. Murakoze

Rukara yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka