Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu kongerera agaciro tungurusumu

Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda agiye gushorwa mu kubaka ubwanikiro bwa kijyambere n’uruganda bitunganya kandi bikongerera agaciro igihingwa cya tungurusumu mu Rwanda.

Tungurusumu zibungabunzwe neza zishobora kongererwa agaciro zikabyazwamo byinshi
Tungurusumu zibungabunzwe neza zishobora kongererwa agaciro zikabyazwamo byinshi

Ibi bibaye mu gihe abahinzi b’iki gihingwa bajyaga bataka igihombo giterwa n’uko hari umusaruro mwinshi wangirika kubera kuwutunganya no kuwitaho mu buryo bwa gakondo.

Mukarugina Beatrice, ahinga tungurusumu mu karere ka Musanze, yagize ati “Iyo nteye ibiro ijana bya tungurusumu nsarura toni imwe, uwo musaruro wose nkawanika mu rugo. Mu gihe cy’imvura haba ubwo zinyagiwe, kenshi zikagira ubukonje buzitera kubora. Iyo nejeje simbura ibiro 300 bya tungurusumu ziba zaboze mpomba. Wibaze nawe icyo gihombo kingana gutyo”.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko ubwanikiro bwa tungurusumu buzaba bwubatswe
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko ubwanikiro bwa tungurusumu buzaba bwubatswe

Uyu muhinzi kimwe n’abandi bazihinga, baravuga ko bagiye guca ukubiri n’ibyo bihombo, bakaba bizeye kweza umusaruro bakawugeza ku masoko umeze neza.

Bigirumwami Justin, na we ni umuhinzi uyobora koperative yitwa KAIBU.

Bigirumwami Justin ni umuhinzi wishimiye ko hatangiye kubakwa ubwanikiro bwa tungurusumu
Bigirumwami Justin ni umuhinzi wishimiye ko hatangiye kubakwa ubwanikiro bwa tungurusumu

Agira ati “Twabashije kugira byinshi twigezaho tubikesha ubu buhinzi, ariko twifuza kubona byikuba inshuro nyinshi. Kuba hatangiye gushyirwaho uburyo bwo kugira ngo uwo musaruro wiyongere, tugiye kwihuta mu muvuduko w’iterambere”.

Mu Rwanda habarirwa abahinzi ba tungurusumu barenga ibihumbi 13, basarura toni zirengaho gato ibihumbi bitatu buri mwaka, zikoherezwa ku masoko yo mu Rwanda no hanze.

Kubaka ubwanikiro n’uruganda, aba bahinzi bavuga ko bizafasha kongera agaciro k’iki gihingwa gifite ubushobozi bwo kubyazwamo imiti, amavuta, ifu, n’umushongi wifashishwa mu kurunga ibyo kurya.

Bunane Martin ni umuyobozi wa IMARB Group, sosiyete igamije guteza imbere igihingwa cya tungurusumu, ikaba inakorana na Koperative 11 zibanda kuri ubu buhinzi zo mu Rwanda.

Bunane Martin avuga ko kubaka ubwanikiro n'uruganda bizafasha kongera agaciro k'iki gihingwa
Bunane Martin avuga ko kubaka ubwanikiro n’uruganda bizafasha kongera agaciro k’iki gihingwa

Agira ati “Ubu bwanikiro buzajya bukora amasaha yose, buzaba bwubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, ku buryo mu gihe cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje, umusaruro udashobora kwangirika. Ibi birakorwa kugira ngo tungurusumu zongererwe agaciro zikaba zavamo ifu, imiti, amavuta n’ibindi.

Twiteze ko ubwo tuzaba tugeze kuri uru rwego, abahinzi bacu bazaba bafite ibyo birata ku ruhando mpuzamahanga kandi byiza”.

Uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa n’ikigo BDF ku bufatanye na PASP, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB.

Gafishi Martin, umukozi w’iki kigo, avuga ko ikoranabuhanga mu buryo bwo kwita ku musaruro wa tungurusumu ari ngombwa kungira ngo bizamure umusaruro.

Mukarugina Beatrice umuhinzi wa tungurusumu
Mukarugina Beatrice umuhinzi wa tungurusumu

Yagize ati “Ubu bwanikiro ni igisubizo cyiza.Nguhaye urugero rw’ikirere cyo mu karere ka Musanze muzi neza ko hakonja, bikabera abahinzi ihurizo ry’uko bakwita ku musaruro wabo mu gihe baba bakibikora mu buryo bwa gakondo.

Ibi bigiye kubagabanyiriza icyo gihombo, natwe icyo tubasezeranya ni ugukomeza kubaba hafi haba mu buryo bwo kubona imbuto nziza, n’izindi tekiniki zizabafasha gutuma umusaruro wabo urushaho kuba mwinshi”.

Umushinga wo kubaka ubwanikiro umunani mu Rwanda hose n’uruganda rutunganya tungurusumu ruzubakwa mu murenge wa Gataraga, uzatwara miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ku ikubitiro muri Mata umwaka utaha wa 2020, hari ubwanikiro buzaba bwatangiye kuzura butangire gufasha abahinzi mu buryo bwo kubungabunga umusaruro wabo.

Mu murenge wa Gataraga ni ho hazabanza kubakwa ubwanikiro
Mu murenge wa Gataraga ni ho hazabanza kubakwa ubwanikiro

Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahatangirijwe igikorwa cyo kubaka ubwanikiro cyabereye mu murenge wa Gataraga, hagaragajwe ko nibwuzura, nibura u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kohereza ku masoko arimo n’ayo hanze ibikomoka ku gihingwa cya tungurusumu byongerewe agaciro.

Kuri ubu ikiro kimwe cy’izisarurwa kiba gihagaze hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri na bitatu, ku masoko yo mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka