Bungutse ubumenyi bwo gukora ibintu by’agaciro mu bishishwa bya kawa

Abahinzi ba kawa mu Rwanda bungutse uburyo bushya bwo kubyaza umusaruro ibishishwa bya kawa.

Ibishishwa bya kawa basanze ahandi babikoramo Shokola na Divayi
Ibishishwa bya kawa basanze ahandi babikoramo Shokola na Divayi

Ni ubumenyi bungutse nyuma y’urugendoshuri rwamaze icyumweru n’iminsi ibiri muri Colombia, aho ibishishwa bya kawa bikoreshwa mu gukora Shokola(Chocolate) , Divayi (wine), n’ibindi.

Ibi biri muri gahunda ya Leta binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), aho bashishikariza Abanyarwanda gushyiraho amasoko acuruza icyayi cya kawa.

Ubu buryo bushya bwo gukora ibindi bintu by’agaciro mu bishishwa bya kawa ntibumenyerewe mu Rwanda.

Kugira ngo ibishishwa bya kawa bitange uwo musaruro, biranikwa bikavangwa n’amazi, ubuki cyangwa isukari n’ibindi byatuma bivamo Shokola hifashishijwe imashini zabigenewe.

Ubusanzwe ibishishwa bya kawa byakoreshwaga mu ifumbire no gusasira kawa.

Basanze mu bishishwa bya kawa havamo shokola nziza
Basanze mu bishishwa bya kawa havamo shokola nziza

Ntawugashira Froduard uturuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, ni umuyobozi wa koperative y’abahinzi ba kawa ba Kibuye yitwa KOPAKAKI Dutegure, akaba yari ahagarariye bagenzi be mu rugendoshuri muri Colombia.

Ntawugashira avuga ko bimwe mu byo babonyeyo ari uko abahinzi baho ba kawa bayinywa ku kigero kiri hejuru, bitandukanye n’uko bimeze ku bahinzi ba kawa bo mu Rwanda.

Ati “Ikindi ni uko twasanze ibishishwa bya kawa babikoramo ibinyobwa n’ibiribwa bikomeye, mu gihe twebwe twari tuzi ko nta kindi cyavamo usibye ifumbire gusa.”

Ntawugashira asaba Leta na NAEB by’umwihariko kwegera abahinzi bakabafasha kugira ubumenyi bwo kubyaza undi musaruro ibishishwa bya kawa.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka