
Byabereye mu mudugudu wa Nkerenke akagari ka Kamagiri umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wagatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019.
Ihene zapfuye ni 51 naho intama ni 59 byose bifite agaciro ka miliyoni 4 n’ibihumbi 400.
Kayinamura Alex Safari bivugwa ko akiri mu kazi yabonye iza mbere zitangiye gupfa, abeshya abakozi ko agiye kuzana umuti wo kuzivura ahita aburirwa irengero, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari ataraboneka.
Uyu mworozi Sheikh Uwase, avuga ko yiyambaje Kayinamura Alex kumukingirira amatungo kuko ngo atari inshuro ya mbere yari abimukoreye.
Sheikh Uwase ariko avuga ko atari azi ko Kayinamura atize ubuvuzi bw’amatungo ariko yajyaga abona avurira n’abandi.

Ati “Utaribwa ntarinda, ubwenge buza ubujiji buhise, ubu mbonye isomo. Gusa nasanze avurira n’abandi kandi nanjye yajyaga ankingirira kuko buri mezi atatu jye amatungo yanjye ahabwa inkingo, sinari nzi ko akora ibyo atize”.
Telesphore Kanyamanza, umworozi mu kagari ka Kamagiri avuga ko impamvu bakunze kwivurira cyangwa bagakoresha abandi bantu batize ubuvuzi bw’amatungo ari uko kubona abavuzi b’amatungo bemewe bigorana.
Agira ati “Uhamagara veterineri ntumubone, agahora akubwira ngo ndaje, ejo nzaza ugaheba itungo ryaremba ugahitamo kwivurira cyangwa guhamagara ba Safari nyine, tubonye isomo ariko ntibizapfa kurangira ba veterineri bataraboneka”.
Dr. Fabrice Ndayisenga, umuyobozi muri RAB ushinzwe ishami ry’ubworozi ubushakashatsi n’ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko babizi ko hari abiyitirira umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo bakabukora hirya no hino mu gihugu.
Avuga ko abo atari abavuzi b’amatungo ahubwo ari ba rumashana, gusa avuga ko bagiye gukora ibishoboka abo bantu bagacika burundu.
Avuga ko icyatumye aya matungo apfa ari uko yatewe umuti mwinshi wo gukingira inzoka.
Avuga ko ashingiye ku iperereza rito bamaze gukora, uyu Kayinamura Alex yakoreshwaga na bamwe mu ba veterineri kugira ngo abagerere aho batabashije kugera, kubera ubuke bw’abavuzi b’amatungo.
Yizera ariko ko iki kibazo kiza gukemuka, kuko ubu hamaze kuboneka abavuzi b’amatungo barenga ibihumbi mu gihugu, hakiyongeraho ababyize ku rwego rw’amashuri yisumbuye.

Ati “Abavuzi b’amatungo bamaze kuboneka si nka mbere byasabaga kujya kubyiga mu mahanga, ariko birasaba ko haboneka abavuzi b’amatungo bigenga kugira ngo bafatanye n’abakorera ku mirenge”.
Rurangwa Steven, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asaba aborozi kurekera aho kwivurira bakayoboka aba veterineri bazwi, ariko na bo akabasaba kuva mu biro bakegera aborozi.
Mu guhamba aya matungo aborozi baturanye na Sheikh Uwase bamuhaye ihene 13 n’intama imwe, igikorwa kigikomeza mu rwego rwo kumushumbusha.
Ohereza igitekerezo
|
Aww muvandi ihangane buriya Allah azi impamvu yatumye biba
Aww muvandi ihangane buriya Allah azi impamvu yabyo
Ibi bireze kuko nimuduce twinshi ubu aborozi basigaye bikorera ubuvuzi yemwe nimiti igacutuzwa muma boutique ndetse na za alimentation ago usanga babicuruza batarabyize kd na bavet barabizi barabyirengagiza GS leta ibihagurukire bizakemuka,umwuga wubuvuzi bwamatungo bukorwe neza kuko buried mubyo iterambere ry’igihugu ryubakiyeho!