Ubu bushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa Werurwe na Mata bugakorerwa ku baturage 2785, bugaragaza ko Intara y’Uburasirazuba iza ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’igihugu mu gutanga serivise z’ubuhinzi n’amanota 68.9%, mu gihe ku rwego rw’igihugu impuzandengo mu gutanga izo serivise ari amanota 70.4%.
Zimwe muri Serivise abaturage banenga harimo kuba umusaruro wabo wangirika cyane kubera kutabasha kubona uburyo buhamye bwo kuwuhunika, kandi baba banawuburiye amasoko.
Nambaje Aphrodis umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, aganira na Kigali Today, yemeranya n’abaturage ko ibyo abaturage banenga ari ukuri.
Yagize ati “Nta buryo buratekerezwaho bwafasha umuturage kumenya niba ibigori bye byujuje ubuziranenge mbere yo kujyanwa ku isoko, ikindi kandi ntiturafatanya nabo gushaka isoko ry’umusaruro wabo kuburyo bahinga bahingira isoko aho gutekereza guhinga barisagurira.”
Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko kuba abaturage baranenze serivisi bahabwa mu buhinzi, bigaragaza ko ibyo basabwe byo guhinga mu buryo bwa Kijyambere bakabona umusaruro babikoze kandi neza.
Anenga ubuyobozi butagize icyo bubafasha, kugira ngo babashe gufata neza umusaruro wabonetse, akanizeza abaturage ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ibyo bibazo bijyanye no gufata neza umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’isoko byatekerejweho, ku buryo isoko rizaboneka ahubwo akabasaba kurushaho kongera umusaruro.
Ati “Hagiye kubakwa ubwanikiro bwinshi cyane hanubakwe n’ubwumishirizo bw’umusaruro, kuburyo iki kibazo kizakemuka ku buryo burambye. Kuri twe turabashimira ko ibyo twabasabye babikoze natwe turakora ibishoboka bikemuke.”
Guverineri Mufulukye avuga kandi ko ubu hamaze kuboneka uruganda rw’akawunga muri Gatsibo, ndetse na Nyagatare ubu rukaba ruri hafi kubakwa.
Avuga ko hari n’izindi nganda hirya no hino mu ntara zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.
Yakomoje no ku musaruro w’amata, , ashima ko wiyongereye kuko ubu Inyange isigaye yakira litiro zisaga ibihumbi 100 ku munsi aturutse mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gihe mu bihe bishize yakiraga litiro ibihumbi 30.
Avuga ko hagiye gushakishwa uburyo haboneka inganda zikora ibindi bintu mu mata, birimo za Fromage, amavuta y’Inka, amavuta yo kwisiga n’ibindi, kugira ngo ayo mata atazabura isoko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|