Imitego yica nkongwa yabafashije kongera umusaruro

Abajyanama mu by’ubuhinzi bo mu turere tweza umusaruro mwinshi w’ibigori mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko nyuma y’aho batangiriye kwifashisha imitego yica ibinyugunyugu bivamo nkongwa byabafashije kugabanya izari zugarije ibihingwa mu buryo bukomeye, bituma bongera umusaruro.

Umuhinzi arerekana uko uyu mutego ubafasha kumenya amakuru kuri nkongwa
Umuhinzi arerekana uko uyu mutego ubafasha kumenya amakuru kuri nkongwa

Iyi mitego bayigereranya na Radio itanga impuruza y’ahari nkongwa n’ibindi byonnyi, bigatuma bafata ingamba zo kubirwanya hakiri kare.

Nyiraharerimana Rusiya umujyanama mu by’ubuhinzi wo mu murenge wa Muko mu Akarere ka Musanze, avuga ko nkongwa igitangira kugaragara mu mwaka 2017 yangije ibigori byari bihinze ku buso bunini.

Yagize ati: "Icyo gihe twezaga toni zirenga eshanu z’ibigori kuri hegitari imwe, nkongwa aho iziye yangije ibyo yasanze mu mirima irabikongora, ku buryo icyo gihe twejeje toni eshatu gusa kuri hegitari imwe, urumva ko twahombye bikomeye cyane".

Undi muhinzi wo mu Karere ka Nyanza witwa Nyirimbibi Athanase yagize ati: "Nkongwa ikiza muri 2017 umusaruro twezaga waragabunutse dusarura nka kimwe cya kabiri cyawo; ahajyaga hera toni esheshatu twahakuye enye gusa. Tukimara kubona nkongwa yononnye ibigori byari mu mirima yacu twigiriye inama yo kubirandura tubigaburira inka zirarwara kuko tutari tuziko ahubwo ari uburozi twarimo tuziha. Urumva icyo gihombo cyose twagize, abana bacu babuze uko bajya ku mashuri, mituweri tubura uko tuzishyura, mbese twagize ikibazo.

Aba bahinzi kimwe n’abandi bo mu turere dutandukanye two mu gihugu bavuga ko bongeye kugira agahenge nyuma y’aho batangiriye gukoresha imitego yabugenewe ikoreshwa mu kwica ibinyugunyugu bivamo nkongwa mu mirima yabo.

Nyiraharerimana ati: "Agahenge kongeye kugaruka ubwo twari tumaze kubona imitego yica ibinyugunyugu bivamo nkongwa, ibigori twahinze nyuma yaho bizanzamuka ubwo".

Uyu mutego umeze nk’akadobo gato gapfundikiye, gakozwe mu bikoresho bifite ibara ry’icyatsi, umuhondo n’umweru. Hari ahashyirwa umuti ufite impumuro ireshya ibinyugunyugu bivamo nkongwa biba biri ku buso bw’umurambararo wa Ha 2 z’ahahinze ibigori, byakageraho bigahita byitura mu kindi gice nacyo kibamo umuti ukoreshwa mu kwica ibyo binyugunyugu.

Uyu muhinzi yagize ati: "Mu gihe cyo gusura uyu mutego aho tuba twawushyize mu murima, iyo dusanzemo ibinyugunyugu byinshi, kiba ari ikimenyetso cy’uko aho hantu hari nkongwa nyinshi bigatuma dufata ingamba zikomeye. Iyo ibyo binyugunyugu ari bicye, biba biduha icyizere ko izo nkongwa zagabanutse; uyu mutego tuwugereranya na radio isakaza amakuru kuko nawo uduha amakuru kuri nkongwa".

Abahinzi bavuga ko kurwanya nkongwa bakoresheje iyi mitego babifatanyije n’ubundi buryo bukomatanyije harimo guhinga ku gihe, guhinduranya ibihingwa mu mirima bita ku gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire y’imborera n’imvaruganda babishyiramo imbaraga kugira ngo bikomeze guca intege nkongwa.

Hakizamungu Leon Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi RAB mu ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyonnyi, avuga ko uretse kuba iyi mitego igenda ifasha mu kurwanya nkongwa, hakomeje gushyirwaho uburyo bushingiye ku ikoranabuhanga rizatuma iki kibazo kiba amateka bidatinze.

Yagize ati: "leta ikomeje gushyiraho ingamba no kongera ikoranabuhanga rihanitse, rizorohereza abahinzi kubona amakuru n’amabwiriza birebana no kurwanya nkongwa, ku buryo mu gihe kiri imbere iki kibazo kizaba cyabaye amateka. Iri koranabuhanga rya telefoni rizajya ryifashishwa n’abamamazabuhinzi kugira ngo bafashe bagenzi babo kumenya amakuru kuri nkongwa no kuyashyikiriza inzego bireba, kugira ngo zihutire kugira icyo zikora; twizeye neza ko ibi bizadufasha mu gihe kiri imbere, aho tuzaba tuvuga tuti nkongwa yabaye amateka".

Akomeza avuga ko ikinyugunyugu kivamo nkongwa kigereranywa n’umwanzi w’ibihingwa cyane cyane ibigori, kikanororoka vuba dore ko gifite ubushobozi bwo gutera amagi ibihumbi 2 mu isaha imwe. Iki mu gihe ari ikigabo cyihuza n’ikigore bikoroka hakavamo nkongwa yonona imyaka.

Uretse imitego igenda ikwirakwizwa mu bahinzi ariko bagaragaza ko nayo ikiri micye bagereranyije n’ubuso buhinzeho imyaka, Ikigo RAB kivuga ko ikoranabuhanga rivuguruwe hakoreshejwe telephone ryatangiye gukoreshwa n’abamamazabuhinzi kugira ngo barusheho gukurikirana no kurwanya nkongwa, ariko kandi banihutishe amakuru yunganira inzego bireba mu gukaza ingamba zo kuyikumira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka