RAB yananiwe gusobanura irengero rya miliyari 14Frw

Abayobozi bakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) basabwe gutanga ibindi bisobanuro, nyuma yo kunanirwa gusobanurira Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) hamwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, aho miliyari 14.2 z’amafaranga y’u Rwanda zari zigenewe imishinga inyuranye zarengeye.

Kuwa kabiri 17 Nzeri 2019, nibwo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yagejeje kuri PAC raporo igaragaza miliyari z’amafaranga atagaragarizwa ibikorwa by’ubuhinzi yagiyemo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko ibura ry’ayo mafaranga rishingiye ku myumvire yamye iranga iki kigo (RAB). Yavuze ko kuva habaho impinduka mu cyahoze ari ISAR zaje kubyara RAB muri 2010, iki kigo kitigeze gihindura imyumvire, ahubwo cyakomeje gusesagura amafaranga ya Leta nk’aho nta muntu n’umwe ufite inshingano.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko ubuyobozi bwa RAB bwanze gukurikiza amabwiriza agenga amasoko, ahubwo bagakomeza gutanga amasoko binyuranije n’amategeko, byanateye kuba hari miliyari zirenga 14.2 z’amafaranga y’u Rwanda atagaragara aho yarengeye. Kuri Obadiah Biraro ati "Ubwo reka tuvuga ko ayo mafaranga ari ku butaka butagira nyirabwo!"

Urugero, iyo raporo igaragaza ko RAB yemeje amasoko atanu ya miliyari 1.4, ivuga ko yihutirwaga, ariko rimwe gusa ryo kubaka ikigo cy’ubuhinzi ‘Rwanda-Israel Horticulture centre’ cya Mulindi, ni ryo RAB ibasha gutangira ibisobanuro byumvikana.

Perezida wa komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) Depite Jean Chrisostome Ngabitsinze, avuga ko ikindi kibabaje ari uko RAB yakomeje gukoresha ingengo y’imari nyinshi mu masoko, ugereranyije n’iyabaga yagenwe.

Urugero ngo ni nk’isoko ryarangiye ritwaye miliyari 4.2 z’amafaranga y’u Rwanda aho kuba miliyari 1.3, mu gihe ngo hari n’iryatanzwe kuri miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda aho kuba miliyoni 200 gusa, hakaba n’irindi shyirahamwe (Horeco Ltd, Ishyirahamwe ry’abanyeshuri bize ubuhinzi muri Israel), ryishyuwe miliyoni 994 aho kuba 750 nk’uko byagaragaraga mu bitabo by’amasoko.

Ubusanzwe, RAB yemerewe gutanga amasoko 70 mu mwaka, hanyuma ikamenyesha urwego rw’igihugu rushinzwe amasoko. Nyamara ariko, PAC ivuga ko RAB yatanze amasoko atari ateganyijwe ntiyamenyesha urwego na rumwe.

Ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta byabwiye inteko ishinga amategeko ko aya makosa yose atagira ingaruka ku baturage b’u Rwanda gusa, ko ahubwo yangiza n’isura y’igihugu.

Ikigo kiyobowe baringa

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yabwiye abagize PAC ko niba ntagikozwe, RAB izakomeza kuyoborwa nk’aho nta buyobozi igira.

Ati “Impamvu ikigo kitagera ku ntego z’igihugu mu buhinzi, ni uko gikomeje gukora mu buryo bwa baringa nk’uko byahoze kikiri ISAR. Mu bitekerezo byanjye, ntacyo bitaho, ndetse bigora Leta kubona inyungu ku ishoramari rikorwa muri icyo kigo”.

Urundi rugero rwo kuba muri RAB abayobozi ntacyo bitaho, Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ivuga ko hari igihe RAB yatumije toni nyinshi z’imbuto ya ‘Hybrides’ yo guha abahinzi, nyuma abahinzi bakaza kuyanga bavuga ko idatanga umusaruro, ariko ikaza koherezwa mu bice binyuranye nka Huye na Muhanga aho n’ubu yabuze icyo imara mu bubiko.

Depite Jean Chrisostome Ngabitsinze, avuga ko ibi bishobora kuba byaraturutse ku mukozi umwe wa RAB, yarangiza aho kugirango yirukanwe ku bwo kutuzuza inshingano, akaba yarahawe umwanya wo kuyobora ishami rya RAB mu karere ka Muhanga.

Kutagira icyo RAB yitaho kandi bigaragarira mu masoko yo kugemura ibikoresho, aho RAB yishyuye sosiyete yitwa ‘Seed Co. International Rwanda’ amafaranga y’umurengera miliyoni 33.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uku kwishyura amafaranga y’umurengera, byagize ingaruka zo gutinda kubona imbuto n’ifumbire bifite agaciro ka miliyoni 107 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zaragombaga guhabwa abahinzi ngo bahinge igihembwe cy’ihinga cya 2018 A, ariko bakaza kuzihabwa mu gihembwe gikurikira.

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, yabajijwe uwemeje ayo masoko adakurikije amategeko.

Imbere ya PAC, Dr. Karangwa yananiwe gusobanura niba byarakozwe n’abamubanjirije ku buyobozi, bari muri bane mu bari abayobozi bakuru b’iki kigo birukanwe na Minisitiri w’Intebe muri 2018.

Yagize ati “Ayo ni amakosa kandi turemera ko byakozwe binyuranyije n’amategeko. Byatewe no kutagira ubushobozi kandi tutagiye kwiregura kuri aya makosa, habayeho kutita ku bintu kubera kwihuta”.

Nyamara ariko, abadepite bagize PAC ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, babaza ubuyobozi bwa RAB impamvu butigeze bumenyesha ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), niba hari ibyari bikenewe mu buryo bwihutirwa.

Umuyobozi mukuru wa RAB, mu gusobanura ayo makosa ariko anasaba imbabazi, avuga ko kugeza ubu hari ibirego 40 biri gukurikiranwa, ko ndetse bamwe mu bakozi basezeye ku kazi abandi bakirukanwa.

Depite Jean Claude Ntezimana yabajije RAB ati “Turashaka ko mutubwira abakoze ibi. Niba ari umwe mu bahoze ari abayobozi, biroroshye kubivuga”.

Uku kutagaragaza amazina y’abihishe inyuma y’ibura ry’amafaranga no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko kandi, kwanagaragaye kuwa mbere 16 Nzeri 2019, ubwo ikigo zishinzwe ingufu (REG) na cyo cyari kitabye PAC.

Mu gukomeza kubahata ibibazo, Depite Jean d’Arc Uwimanimpaye yakomeje kubaza umuyobozi wa RAB niba hari icyakozwe ku byagaragajwe, cyangwa se niba hari icyakozwe ku kuba umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri icyi kigo (DAF), kimwe n’umukozi w’inzobere mu gutanga amasoko (procurement specialist), bamaze igihe bakora nk’abayobozi b’agateganyo.

Bahamawe na bo ngo basobanure, abo bakozi bombi babwiye PAC ko hari inama bari bagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku makosa bagaragazaga, kandi ko ayo makosa yari yagabanutse akava kuri 80% akagera kuri 70%.

Antoine Kayira, ushinzwe ubugenzuzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, yibukije PAC ko itegeko risobanutse, rikaba riteganya ko nta muntu wemerewe gutanga isoko rya Leta atamenyesheje iki kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ayo ni amakosa cg n ubujura? 14billion ni cash nyinshi. hari abantu bari gereza bazira 1million. 500k... Abo nabo ndumva baba bafunzwe n’ibyabo bigafatirirwa. Naho gusaba imbaabazi wapi

liki yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Kuvuga ko ikigo cyatakaje milliyari 14,2 na masoko agatangwa bidakurikije amategeko ukumva ngo ibari,gukorwa,na,milioni,200 byakozwe,barenzaho miliyari1 biteye,ubwoba abo bantu aho kuba fungal no kubakurukirana ngo bishyure ukumva ngo basabye.imbabazi nyamara utwaye milioni1 agakatirwa imyaka 7 kwiba mendhi,rero byo ntibihanirea!!!nibya Leta nyine

lg yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka